Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bwana Reverien Ndikuriyo yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kugira impungenge ku bivugwa ko u Burundi bukorana n’umutwe wa FDLR, kuko ngo nta burenganzira rufite bwo kwivanga mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Aya magambo yafashwe nko kwishongora cyangwa se gukina ku mubyimba u Rwanda, bwana Reverien yayavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu ntara ya Makamba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025 aho abanyamakuru bamuhase ibibazo ku mubano utifashe neza hagati y’Ibihugu byombi ndetse ngo u Rwanda rukaba rushinja u Burundi gukorana na FDLR.
Leta y’u Rwanda imaze igihe ishinja u Burundi n’ingabo za DR Congo gukorana n’inyeshyamba za FDLR, umutwe ubarizwamo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. U Rwanda rugaragaza ko iyi mikoranire ihungabanya umutekano warwo, ndetse rukavuga ko Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bashyigikira umugambi wa FDLR wo kugaba ibitero ku Rwanda.
Mu gusubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru kuri izi mpungenge, Ndikuriyo yagize ati: “U Rwanda rwivanga rute mu bibazo bya DR Congo? U Burundi na DR Congo bifitanye umubano wo gufashanya mu bya gisirikare. None se u Rwanda rujya mu byabyo rute? Ni gute bavuga ko barwanya iyo mitwe bashinja Jenoside mu gihe imyaka 30 ishize bakirwana na yo?”
Yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda rutangaza ari urwitwazo. Yagize ati: “Abarundi bafite uburenganzira bwo gufashanya n’Abanye-Congo. U Rwanda rwabuzwa n’iki? Kwivanga mu by’abandi ntibikwiye. Ikibazo ni uko u Rwanda rubeshya rwiriza kandi ibyo rwakabaye rwirinda kwivangamo.”
Ndikuriyo yibukije ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahungabanye mu 2015, ubwo rwashinjwaga gucumbikira no gufasha abashatse guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza. Yavuze ko u Burundi butazongera gufungura imipaka y’Ibihugu byombi igihe ikibazo cy’abarwanya ubutegetsi kitarakemuka.