Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Trending News Ubuzima

U Burundi: Abasaga 105 mu mpunzi z’Abanye-Congo bapfuye mu byumweru bibiri

Umuryango uharanira amahoro n’umubano mwiza w’abaturage (CPCC ) watangaje ko impunzi 105 z’Abanye-Congo zapfiriye mu nkambi zo mu Burundi mu byumweru bibiri bishize, biturutse ahanini ku kubura ibiribwa n’ubuvuzi.

Ku wa 5 Mutarama 2026, umuyobozi w’uyu muryango, Ahadi Bya Masu, yatangarije Radio Okapi ko hari n’impunzi zagabweho ibitero n’abagizi ba nabi ubwo zari mu nkambi zo mu Burundi, zihasiga ubuzima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNCHR, rigaragaza ko kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 101.

Izi mpunzi zahunze imirwano yabereye mu bice byo mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Luvungi, Sange, Luberizi, Lubarika, Kiliba; abandi bava mu mujyi wa Uvira hatabaye imirwano.

Leta y’u Burundi ihamya ko umubare w’impunzi z’Abanye-Congo warenze cyane ubushobozi bw’inkambi zicumbikiwemo zo hafi y’umupaka. Kubona ibyo kuzigaburira ni ikibazo kandi inyinshi zibasirwa n’indwara ya Cholera iterwa n’umwanda.

Ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byo mu kibaya cya Rusizi riherutse gutangaza ko hari impunzi z’Abanye-Congo zagerageje gutaha ariko Leta y’u Burundi izima inzira, zimwe zirakubitwa, izindi zirafungwa.

AFC/M23 yasobanuye ko ibice igenzura bitekanye, bityo ko Leta y’u Burundi ikwiye gufungura umupaka wa Gatumba na Vugizo kugira ngo aba Banye-Congo basubire mu gihugu cyabo, nk’uko na bamwe mu Barundi bifuje kuva muri Kivu y’Amajyepfo bahawe inzira.

Inkambi z’Abanye-congo zapfiriyemo impunzi 105 mu byumweru bibiri gusa

Related posts

FARDC iri gutozwa na MONUSCO uburyo bushya buzayifasha guhangana na M23

N. FLAVIEN

DR Congo: Indi myigaragambyo idasanzwe mu Mujyi wa Goma.

N. FLAVIEN

Ingabo za Congo, FARDC zafashe abanyarwanda batandatu zibita intasi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777