Urukiko rwo muri Besançon mu Bufaransa rwakatiye umugabo wakoraga kwa muganga atera ibinjya, Frédéric Péchier, imyaka 22 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kuroga abarwayi 30 barimo 12 bapfuye.
Uyu mugabo yatangiye gukurikiranwa mu 2017 ubwo yakekwagaho kuroga abantu babiri ku bitaro bibiri bitandukanye.
Icyo gihe yari akurikiranyweho kuroga Sandra Simard w’imyaka 36 wafashwe n’umutima ari kubagwa urutirigongo. Uyu mugore yaje kurokoka ariko ajya muri koma.
Nyuma mu iperereza ryakozwe basanze ‘serum’ ye harimo potassium yikubye inshuro 100 iyakabaye iri mu muti we.
Uyu mugabo mu rubanza rwe yireguye avuga ko nubwo abo bantu baba bararozwe atari we wabikoze.
Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo ari igisebo ku baganga.
Uyu mugabo yarogaga abantu akoresheje imiti ituma umuntu agira ibibazo by’umutima cyangwa guturika k’udutsi tw’amaraso.
Uyu mugabo wahamijwe iki cyaha umuntu muto yahaye uburozi ni umwana w’imyaka ine mu gihe umukuru ari umukecuru w’imyaka 89.

