Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahinduye amazina ya Minisiteri y’Ingabo ayita Minisiteri y’Intambara, izina ryakoreshwaga mu myaka yo hambere.
Minisiteri y’Intambara yatangiye imirimo mu 1789 kugera mu 1947 ubwo yahindurwaga ikagirwa Minisiteri y’Ingabo aho kwitwa iy’Intambara.
Mu butumwa bwatanzwe mu guhindura izina, byasobanuwe ko izina rya Minisiteri y’Intambara ritanga ubutumwa bwo guhangana no gukemura ibibazo kuruta uko yakwitwa Minisiteri y’Ingabo.
Perezida Donald Trump yakomeje ati “Ndatekereza ko ari ryo zina rikwiriye, bijyanye n’aho Isi iri kwerekeza uyu munsi. Ritanga ubutumwa bw’intsinzi.”
Iryo teka rikomeza rigaragaza ko uwitwaga Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth azajya yitwa Minisitiri w’Intambara.
Pete Hegseth na we yashimangiye ko ihinduka ry’izina rya Minisiteri ayoboye rigamije impinduka no kongera kwiyubaka kwayo bitari uguhindura izina gusa.
Ati: “Tugiye kuzamura indwanyi ntabwo tugiye kuzamura gusa abarinzi.”
Izina rya Minisiteri y’Intambara ryatangiye gukoreshwa ndetse n’urubuga rwa Pentagon rwamaze guhindurwa, rugirwa war.gov n’izina rigirwa ‘U.S Department of War’.(Igihe)

