Perezida wa Repubulika yiyunze ya Tanzania, madame Samia Suluhu Hassan mu ijambo yavuze amaze kurahira, yavuze gato ku mvururu zatangiye ku munsi w’amatora avuga ko zahindanyije isura y’Igihugu cye.
Madame Samia yarahiriye manda ye ya kabiri nk’umukuru w’Igihugu nyuma y’intsinzi mu matora yabaye mu cyumweru gishize akayatsinda ku majwi hafi 98%.
Ibirori byo kurahira kwe byabareye mu murwa mukuru wa politike, Dodoma, mu kibuga cya gisirikare, aho abaturage basanzwe batari bemerewe kugera.
Perezida Samia Suluhu Hassan yemereye abaturage ba Tanzania ko azakora uko ashoboye kugira ngo Igihugu cye gikomeze kuza ku isonga mu kurangwa na Demokarasi n’ubumwe bisanzwe bikiranga.
N’ubwo amatora yakurikiwe n’imvururu bivugwa ko zaguyemo abatari bacye, Samia yavuze ko we n’abandi bakandida biyamamaje 16 bahatanye mu mahoro n’umutekano, asaba abaturage ko bava mu bikorwa by’ubupfapfa bagasubira mu bikorwa bibateza imbere.
Mu gihe Tanzania yari izwi nka kimwe mu bihugu birangwamwo ituze, amatora yaranzwe n’imvururu cyane cyane mu mijyi imwe n’imwe, izo mvururu yazivuzeho gato mu ijambo rye uyu munsi, avuga ko zambitse isura mbi Tanzania.

