Umunya Uganda ukina mu kibuga hagati afasha mu bwugarizi, Taddeo Lwanga yasubiye mu ikipe yahozemo y’iwabo muri Uganda, Vipers SC. Uyu musore agiye gukinira iyi kipe yakiniye kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2019, mbere yo kwerekeza muri Tanta SC yo mu Misiri.
Taddeo Lwanga yasinyiye ikipe ya APR FC muri Nyakanga 2023 asinya amasezerano y’imyaka ibiri. Lwanga yinjiye mu ikipe y’ingabo z’Igihugu yigurishije kuko nta kipe yari afite (free agent), yari yaratandukanye na Arta Solar yo muri Djibouti ku bwumvikane.
Uyu mukinnyi kandi yanyuze mu yandi makipe akomeye kuri uyu mugabane wa Afurika arimo Express FC, Villa Sport Club na Simba Sport Club. Uyu mugabo usanzwe ari n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda yari amaze imyaka 7 atandukanye na Vipers. Akigera muri iyi kipe yagize byinshi yizeza abakunzi bayo.
Yagize ati: “Nishimiye kuba nongeye gusinyira Vipers nanone. Ndashaka guhanganira ibikombe ndetse no gutanga umusanzu wanjye mu kibuga no hanze yacyo. Uru ni urugendo ruzengurutse ariko nishimiye cyane kuba ngarutse aho nita mu rugo.”
Uyu mukinnyi ni umwe mu batandukanye na APR FC muri batandatu basezerewe mbere y’igihe muri Kamena uyu mwaka. Abo bakinnyi bandi ni Pavelh Ndzila, Victor Mbaoma, Nshimirimana Ismaël Pitchou, Kwitonda Alain ’Bacca’ na Ndayishimiye Dieudonné.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye ikipe ya APR FC mu butumwa bwagiraga buti: “Igihe cyanjye muri APR FC kirarangiye, umutima wanjye uranyuzwe.Ndashaka gushimira byimazeyo ubuyobozi bw’ikipe, abakozi bayo, abakinnyi bagenzi banjye n’umuryango wanjye, banshigikiye mu rugendo rwanjye rw’imyaka ibiri namaze muri iyi kipe. Byaranshimishije rwose kuba muri iyi kipe.”