Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yemeje ko Stade Amahoro iheruka kuzura iri ku rwego rw’ama stades make kuri uyu mugabane yakwakira imikino mpuzamahanga yo ku cyiciro cya kane muri CAF kikaba icya mbere muri FIFA kibarizwamo izihambaye ku rwego rw’Isi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, ndetse na CAF bishyira ama stades mu byiciro bitandukanye, aho icyiciro kiri ku rwego rwo hejuru muri CAF ari icya kane mu gihe icya FIFA ari icya mbere ari na cyo Stade Amahoro y’i Kigali mu Rwanda ibarizwamo.
Aha, nyuma y’uko inzobere zivuye muri CAF zisuye Stade Amahoro mu mpera za Mata 2024 zasanze iyi iri ku rwego rwo hejuru rw’ama stades yo kuri uyu mugabane no ku Isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.
Mu butumwa bageneye u Rwanda biciye muri Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, aba bavuze ko basanze Stade Amahoro yujuje ibisabwa byose ngo yakire amarushanwa mpuzamahanga ndetse ko ari imwe mu ma stades meza kuri uyu mugabane.
Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors, aho abana b’u Rwanda bakoze amanywa n’ijoro kugeza Stade nziza nk’iyi ibonetse.
Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abazajya baba bayirimo, bazaba bicaye neza, ahantu hatwikiriye hose banabona internet iri ku rwego rwo hejuru.
Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba Igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo. Iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.
Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma yayo.
Iki kibuga mpuzamahanga kikaba kizasogongerwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, ubwo amakipe abiri arusha ayandi gukundwa mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, azaba ahurira mu mukino wa gicuti wiswe Umuhuro mu Amahoro.(Igihe)


