Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubuzima

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani yapfuye nyuma yo kuraswa.

Mu masaha ya ku manywa mu Buyapani ahagana saa tanu n’igice (11h30) nibwo umugabo wabaye umusirikare urwanira mu mazi yarashe Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ajyanwa mu bitaro byihuse ariko aza gushiramo umwuka.

Shinzo Abe yakuwe aho yarasiwe mu Mujyi wa Nara umutima we utabasha gutera, kimwe n’ibihaha bitagikora, byemejwe ko yaguye ku Bitaro bya Kaminuza (Nara Medical University Hospital). Abaganga basanze Shinzo Abe afite ibikomere by’amasasu abiri ku ijosi ndetse no ku mutima we hari igikomere ngo ari nacyo cyamuhitanye byihuse.

Minisitiiri w’Intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida yafashwe n’ikiniga avuga kuri ubu bwicanyi, akaba yavuze ko “adashobora kubabarira”. Ati: “Ni ubunyamaswa, birababaje cyane ntibishobora kwihanganirwa.” Yakomeje agira ati: “Iki gitero ni igikorwa cy’ubuhubutsi cyabaye mu gihe cy’amatora, umusingi wa Demokarasi yacu, ntabwo gishobora kubabarirwa.”

Umugabo witwa Tetsuya Yamagami, w’imyaka 41 y’amavuko ni we wafashwe ndetse yemera ko yarashe Shinzo Abe. Mu kiganiro Polisi yahaye Abanyamakuru, uyu Yamagami ngo yabwiye abakora iperereza ko yari afitiye “urwango itsinda ry’abantu (specific organization), gusa Polisi ntiyavuze iryo tsinda uko ryitwa.

Yamagami warashe Shinzo Abe ngo yizeraga ko na we ari muri iryo tsinda ry’abantu, ndetse ari na cyo yamuhoye. Polisi yavuze ko uriya mugabo Yamagami yemeye ko ari we warashe uwabaye Minisitiri w’Intebe mu Buyapani. Hashyizweho itsinda ry’abantu 90 rizakora iperereza ku rupfu rwa Shinzo Abe.

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akimara kumva inkuru yo kuraswa kwa Shinzo Abe, yavuze ko ari inkuru ibabaje cyane, avuga ko Shinzo ari umugabo w’ukuri kandi ari Umuyobozi nyawe. Ati: “Yari inshuti nyayo yanjye, ariko by’umwihariko inshuti ya America. Iki ni icyuho gikomeye ku baturage b’Ubuyapani. Ubuyapani bwamukundaga ndetse bukamwishimira cyane. Twese turasengera Shinzo n’umuryango we.”

Vladimir Putin uyobora Uburusiya, yavuze ko yahamagaye abo mu muryango wa Shinzo Abe abihanganisha, ndetse avuga ko Shinzo Abe ari umuyobozi utagereranywa, wagerageje guteza imbere umubano w’Ubuyapani n’Uburusiya nk’ibihugu bituranye. Ati: “Ndabifuriza gukomera n’umuryango we ukihangana mu gihombo nk’iki kidashobora gukurwamo.”

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko Ubuyapani bwabuze Minisitiri w’Intebe ukomeye, wakoreye igihugu cye, ndetse agaharanira ko Isi idahungabana.

Shinzo Abe yapfuye afite imyaka 67, yayoboye ishyaka Liberal Democratic Party (LDP) ndetse atsinda amatora inshuro ebyiri. Yabaye Minisitiri w’Intebe igihe gito muri 2006 – 2007. Mu mwaka wa 2012 yongeye kugaruka aba Minisitiri w’intebe kugeza mu 2020 ubwo yeguraga ku mwanya we kubera uburwayi.

Afatwa nk’umuntu wasubije ku murongo ubukungu bw’Igihugu cye bwari bwaguye hasi, ndetse yahanganye n’ibiza byari byibasiye Tohoku mu 2011, bigahitana abantu 20,000 kimwe n’imitingito.

Ubwo yeguraga mu mwaka wa 2020 yasimbuwe na Yoshihide Suga, wari inshuti ye, ariko Shinzo Abe yakomeje gufatwa nk’umuntu ukomeye muri politiki y’Ubuyapani.

Uwitwa Tetsuya Yamagami, w’imyaka 41 y’amavuko ni we wafashwe ndetse yemera ko yarashe Shinzo Abe.
Abaganga bakoze ibishoboka byose ngo baramire amagara ye ariko biranga biba iby’ubusa.
Donald Trump wabaye Perezida wa America yavuze ko Shinzo Abe yari inshuti ye magara ariko akaba n’inshuti ya America.
Perezida Vladimir Putin yavuze ko Shinzo Abe yaharaniye kubaka umubano hagati y’Ubuyapani n’Uburusiya nk’Ibihugu bituranye.
Shinzo wavutse mu 1954 yishwe mu 2022 agikunzwe na benshi ku Isi.
Umugabo wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani yapfuye nyuma yo kuraswa.

Related posts

FARDC ifashijwe n’abacanshuro na Leta y’u Burundi yongeye kurasa mu Mikenke

N. FLAVIEN

M23 yigaruriye ikibuga cy’Indege cya Kavumu yongera igitutu kuri Bukavu.

Muntu Clarisse

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kuyogoza rubanda ahita apfa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777