Amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yabereye mu nama y’Inteko Rusange yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025, yasize Shema Ngoga Fabrice atorewe kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine.
Shema Ngoga Fabrice wari umuyobozi wa AS Kigali yatorewe kuba Perezida wa Ferwafa kugeza muri 2029, mu matora yabaye ari we mukandida rukumbi. Aya matora yabereye muri Serena Hoteli, yari amatora yahanganagamo na ‘OYA’, aza gutsinda ku bwiganze bw’amajwi 51 kuri 52 y’abitabiriye amatora.
Uyu mugabo ugiye kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, asimbuye kuri uyu mwanya Munyentwari Alphonse wari umuyobozi w’inzibacyuho muri manda y’imyaka ine, yatangiwe na Nizeyimana Mugabo Olivier ku wa 27 Kamena 2021, akegura ku mirimo ye ku wa 24 Kamena 2023.
Shema akimara gutorwa, yashimiye abamugiriye icyizere bakamuhundagazaho amajwi kugira ngo ayobora umupira w’amaguru mu Rwanda. Mu ijambo rye yagize ati: “Natangira mbashimira mwese. Numvaga buri muntu ngomba kumukora mu ntoki. Icyizere mwaduhaye ntituzabatenguha.”
“Icya mbere tuzashyira imbere imikoranire yacu (FERWAFA)namwe abanyamuryango kuko mudahari FERWAFA ntiyabaho, umupira w’amaguru ntiwabaho mu Rwanda. Kuri njyewe numva ko muri abafatanyanyabikorwa cyangwa inkingi ya FERWAFA.”
“Mbashimira icyizere mwaduhaye cyangwa se mwampaye, njyewe na komite yanjye ko tuyobora FERWAFA muri iyi manda y’imyaka ine. Nkongera gushimira Perezida Alphonse ndetse n’aba-commissioners bose mwakoze muri iyi myaka ibiri.”
Shema Ngoga Fabrice azakorana na komite igizwe na Gasarabwe Claudine, Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari. Mugisha Richard, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike. Nshuti Thierry, Komiseri ushinzwe Imari. Nikita Gicanda Vervelde, Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore.
Niyitanga Désiré, Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa. Kanamugire Fidèle, Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru. Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere. Dr. Gatsinzi Herbert, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo. Hakizimana Louis Komiseri Ushinzwe Imisifurure.

