Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Sebwato ukinira Mukura VS yavuze icyatumye adasinyira Rayon Sports.

Umuzamu w’umugande ukinira ikipe ya Mukura Victory Sports, Sebwato Nicolas, watwaye igihembo cy’umuzamu mwiza wa shampiona ishize 2023/24, yavuze impamvu atasinyiye Rayon Sports, akaba yaratangiye imyitozo mu ikipe ya Mukura ndetse anakina imikino ya gicuti.

Sebwato yinjiye muri Mukura VS avuye mu ikipe ya Sofapaka mu 2021, nyuma yuko yari amaze kugira ibihe bibi mu mikino yateguraga umwaka mushya (pre-season) mu ikipe ya Namungo yari yinjiyemo. Kuva icyo gihe ni umuzamu wahiriwe na Rwanda Premier League.

Umwaka we wa mbere yabashije gusoza umukino atinjijwe igitego (clean sheet) inshuro 13, ahita yigarurira imitima y’abakunzi ba Mukura VS i Huye. Uyu mugande ntiyigeze acogora kuko n’umwaka wakurikiyeho yafashije iyi kipe y’amabara y’umukara n’umuhondo gokora clean sheet zirimdwi.

Mu mwaka ushize w’imikino 2024/25 nabwo yitwaye neza afasha Mukura VS gusoreza ku mwanya wa gatanu ndetse anatorwa nk’umuzamu w’umwaka. Muri uyu mwaka ubwo shampiyonba yari irangiye yatangiye kuvugwa mu ikipe ya Rayon Sports ndetse bagirana ibiganiro byo kuba yayisinyira ariko ntibumvikana ku mafaranga yayisabaga.

Ibi yaje no kubihamiriza mu kiganiro yagiranye na Isango Star aho yagize ati: “Kwitwara neza, guhozaho no kubishyiraho umutima mu ikipe ya Mukura VS, niyo mpamvu mazemo imyaka ine. Abayobozi, abafana ba Mukura barankunda, turi kumwe nk’umuryango niyo mpamvu nagumye muri iyi kipe.”

“Nari mfite abanyegereye benshi, gusa muri Mukura VS perezida arampamagara arambaza ngo bimeze bite, ku masezerano mashya, ubu bimeze neza narasinye. Ntabwo nanze gusinyira Rayon Sports, ibiganiro byabayeho ariko nari mfite ibyo nshaka nabo bafite ibyo bashaka kumpa, ibyo rero nibyo tutumvikaye.”

Uyu ni umuzamu umaze no gucungura ikipe ya Mukura VS ayitsindira ibitego mu mikino imwe n’imwe itandukanye. Usubiye inyuma mu 2024, hari ku munsi wa 28 wa Shampiona ni bwo ikipe ya Mukura VS yakinnye na Kiyovu Sports maze Sebwato afasha iyi kipe kugombora umukino urangira ari igitego 1-1.

Ntibyatinze kuko no ku mukino wakurikiye, Mukura VS yari yakiriye Gasogi United maze iyisengerera ibitego 2-1. Iyi kipe y’i Huye yatangiye gutsinda kare kuko ku munota wa kane gusa, Sebwato Nicholas yari yamaze guterekamo penaliti.

Related posts

Umuhanda Musanze-Rubavu wafunzwe n’ikamyo yaguye muri Nyakiriba.

N. FLAVIEN

Umunyarwandakazi Furaha Appoline ari guhatana mu irushanwa rya “Miss Culture International” [VIDEO].

N. FLAVIEN

RURA yafatiye ibihano Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda.

ISHIMWE Elyse Naise

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777