Umugabo wari wakodesheje icumbi ryo kuraramo(Lodge) mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, yasanzwemo amanitse mu mugozi yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye.
Uyu mugabo yasanzwe mu icumbi riherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, muri Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru, ko uwo mugabo yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021.
Yagize ati: “Uwo mugabo yasanzwe mu icumbi yapfuye. Ba nyiri icumbi nibo babibonye, baratumenyesha banamenyesha Polisi, nyuma rero twagiyeyo ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uko byagenze”.
Uyu muyobozi yavuze ko hataramenyekana aho yari yaturutse ubwo yazaga kwaka icumbi. Muri icyo cyumba bahasanze ibyangombwa bye birimo na telefone igendanwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) ruherutse gutangaza ko imibare igaragaza ko mu myaka ibiri ishize, abantu 576 biyambuye ubuzima mu Rwanda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rigaragaza ko mu bantu biyahura, 90 % baba bafite ibibazo byo mu mutwe kandi ko abenshi baba barabanje kubigaragaza ariko sosiyete ntibihe agaciro.
Hamaze iminsi havugwa kwiyahura bikorerwa mu Mujyi wa Kigali ku nzu y’igorofa izwi nk’Inkundamahoro, aho hiyahuye abagera kuri batandatu mu gihe gito.