Abatware gakondo ba Jomba, Bweza na Busanza muri Teritwari ya Rutshuru iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bahangayikishijwe n’uburyo Leta ya Congo ifata abaturage bimuwe n’intambara bo muri Teritwari ya Rutshuru.
Aba batware gakondo bakomeje kunenga imyifatire ya Leta yabo mu kwita ku baturage bimuwe n’intambara ihuje ingabo za Leta, FARDC n’abarwanyi ba M23, aho aba baturage babayeho nabi mu buzima budafite ubitaho, nta biryo, nta miti ku barwaye, mbese bagaragaza ko bimeze nabi rwose nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Bakomeje bavuga ko kubiceceka bigoye kuko ngo uwakabarengeye ariwe wabatereranye ku buryo buri wese abona ko Leta yabakuyeho amaboko. Aha bemeza ko abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyarugu bamenyeshejwe iki kibazo nyamara ngo batereye agati mu ryinyo.
Jackson Katchuki ukuriye aba batware gakondo, we yemeza ko ibi bimaze kurenga urugero kuko ngo bitumvikana, uburyo ubuyobozi butererana abaturage kuri uru rwego.
Icyakora ubu butegetsi bukavuga ko bwizera ko Leta hari icyo igomba gukora , kuko “twoherereje ubutumwa Guverinoma, tuyimenyesha ko abaturage bacu bakomeje kubabara ku buryo bukomeye. Twasabye ko twabona imfashanyo, yaba ituruka ku miryango itegamiye kuri Leta ndetse na Guverinoma”.
Nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brigadier General Sylvain Ekenge, yemeza ko ikibazo cy’abimuwe n’iyi ntambara n’ibindi bibazo bifitanye isano n’abagizwe ho ingaruka n’intambara bari kubitekereza ho ngo barebe uko babikora.
Iki kibazo kizamuwe n’abatware gakondo mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kukameza, ubu bakaba bamaze kwigarurira Rutshuru Centre, aho bivugwa ko Ingabo za Leta, FARDC zazinze utwangushye zikayabangira ingata ndetse ngo FDLR na RUD Urunana nabo babanje guhanyanyaza, bakaba bananiwe nabo bakiruka.
