Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC bikekwa ko yari yafashe ku biyobyabwenge yinjiye hafi y’umupaka munini uhuza u Rwanda na DR Congo (Grande Barrière), mu gice cyo haruguru uzamuka ugana kuri Petite Barrière, arasa ku basirikare b’u Rwanda, niko guhita araswa ahasiga agatwe.
Bamwe mu baturage bubakaga umuhanda wa kaburimbo ku gice cy’ahitwa Makoro hafi y’aho byabereye, bahise bakizwa n’amaguru, bavuze ko ibi byabaye ahagana saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu z’umugoroba (17h45) kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023 mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, bahamije ko bumvise urusaku rw’amasasu yaturukaga hakurya no hakuno bashya ubwoba bahita biruka ubwo.
Bamwe mu bo twahuriye ku muhanda w’amabuye, nyuma y’uko natwe twari tumaze kumva ayo masasu, batubwiyeko bumvise amasasu menshi ngo bakaba bahise bafata umwanzuro wo gutaha ndetse ibikoresho byabo bakaba babitaye aho bubakaga kuko ngo isasu ryavuzaga ubuhuha.
Amakuru avuga ko uyu musirikare wa DR Congo utaramenyekana umwirondoro, yari hakurya ku ruhande rwa DR Congo aza kwambuka umupaka, ageze ku ruhande rw’u Rwanda arekura urufaya rw’amasasu ku munara w’uburinzi (Control Tower) w’abasirikare b’u Rwanda mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi.
Mu rwego rwo kwirinda ko yagira abo yica cyangwa akangiza byinshi, yahise araswa n’umwe mu basirikare badasanzwe b’u Rwanda (RDF Special Force) wari ku burinzi hejuru mu munara, maze uyu mukongomani bivugwa ko yari yafashe ku kantu ahita agwa aho.
Amakuru yahise atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uyu musirikare wo mu Ngabo zirinda Umukuru w’Igihugu ( Garde Républicaine ), yarasiwe ku butaka butagira nyirabwo (Zone Neutre) hagati ya Goma na Gisenyi, maze ngo bagenzi be bagahita batabara, bakica babiri mu Ngabo z’u Rwanda, RDF.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aherutse gutangaza ko abanyarwanda bakwiye kuryama bagasinzira kuko ngo umutekano w’Igihugu ucunzwe neza kandi ngo abifuza kurutera bazahabwa isomo batazibagirwa mu buzima.
Si ubwa mbere umusirikare wa DRC yambutse akarasa ku butaka bw’u Rwanda kuko mu gihe cya vuba hamaze kwambuka abarenga babiri, bose bakaba bararashwe bakahasiga ubuzima. Umwe yambutse mu Kwezi kwa Karindwi 2022, undi mu kwa 11, 2022, uyu akaba yambutse mu kwa gatatu 2023.
