Amizero
Ahabanza Amakuru

Rubavu: Polisi yaguye gitumo uwaranguzaga urumogi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ishami ryayo rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yaguye gitumo inafatira mu cyuho uwitwa Niyonzima Claude w’imyaka 24, akaba yafanywe ibiro 33 by’urumogi agiye kurucuruza mu baturage.

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Buringo, Umudugudu wa Gahira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Niyonzima yafashwe arimo kwinjiza ruriya rumogi mu Rwanda avuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira zitazwi (Panya).

CIP Karekezi yavuze ko Niyonzima yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri kariya gace yafatiwemo.

Yagize ati “Abapolisi bari bafite amakuru ko Niyonzima asanzwe atuye muri metero 10 uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi. Byari binazwi ko akunda kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge, abaturage baje gutanga amakuru ko yagiye muri Congo kuzana urumogi nibwo abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Gahira afatanwa imifuka ibiri irimo urumogi yombi ipima ibiro 33 by’urumogi.”

Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda avuga ko Niyonzima amaze gufatwa yavuze ko urumogi yaruhawe n’abacuruzi barwo bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yari arujyanye mu isantire ya Kabatwa mu Murenge wa Bugeshi agiye kuruha abakiriya be.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bo batanze amakuru yafashije Polisi gufata uriya Niyonzima. Yaboneyeho gusaba n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru mu kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byaha.

Niyonzima ndetse n’urumogi yafatanwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Munyaneza Claude wafatanywe ibiro 33 by’urumogi

Related posts

Nyagatare: Yishe umugore we n’abana babiri arangije nawe ariyahura.

Muntu Clarisse

Indege ya Sukhoi-25 y’Igisirikare cya DR Congo yinjiye mu Rwanda igwa ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi.

N. FLAVIEN

Rwanda-DRC: Perezida Kagame na Tshisekedi mu Mijyi ya Rubavu na Goma

N. FLAVIEN

1 comment

Gogo August 1, 2021 at 2:14 PM

Ariko abantu bashirika ubwoba koko, uyu we arantangaje

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777