Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana Kambogo Ildephonse yakuwe mu nshingano kubera amakosa akomeye arimo no kutuzuza inshingano ze zirimo no kurengera abaturage yari ashinzwe kuyobora.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, nibwo amakuru yatangiye guhwihwiswa ko bwana Kambogo Ildephonse yaba yasabwe kwegura ariko bikaba byari bitaremezwa n’urwego na rumwe rubifitiye ububasha.
Twashatse kumenya byinshi kuri aya makuru, abo tubajije bose bakatubwirako nabo ntabyo bazi, gusa ariko ku rukuta rwa Twitter y’Akarere ka Rubavu hakaba hari ubutumwa bugaragazako “inama njyanama yateranye byihutirwa kugira ngo basuzume ikibazo cy’ibiza ndetse n’ingaruka zabyo”.
Amakuru amaze kumenyekana muri aka kanya ndetse akaba yemejwe n’Inama njyanama y’Akarere ni uko “Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gukura mu nshingano uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse kubera kutuzuza inshingano ze zirimo no kurengera abaturage”.
Amwe mu makosa akomeye kuri bwana Kambogo Ildephonse yaba yatumye akurwa mu nshingano, harimo ibibazo byo kutumvikana n’abo bakorana ku buryo akazi kasaga nk’akahagaze mu Karere ka Rubavu ku buryo ngo byari bigeze ku rwego rw’uko uyu Kambogo Ildephonse bivugwa ko yazanywe na Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu adakorana na Gitifu w’Akarere ndetse n’abandi bayobozi.
Mu bindi ariko byanabaye imvano nyamukuru yo kwirukanwa cyangwa gukurwa mu nshingano, harimo ibidasanzwe byabaye mu ishyingurwa ry’abahitanywe n’ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu. Ubwo hashyingurwaga abahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu abantu batunguwe no kuba harabayeho amakosa akomeye aho umuntu yajyaga gushyingura uwe bareba mu isanduku bagasanga harimo undi utandukanye n’amazina yanditseho.
Ibi bikaba byaramenyekanye ubwo umukecuru yavuze ko atashyingura umwana we atabanje kumusezera, bagipfundura isanduku basanga harimo umukecuru aho kuba umwana, biba ngombwa ko n’izindi sanduku zipfundurwa buri muntu akareba uwo mu muryango we agiye gushyingura, batungurwa no kuba amazina yari ku musaraba uri ku isanduku atandukanye n’abitabye Imana bari mu isanduku.
Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi Mukuru wa Polisi n’abandi, bagaya cyane Meya Kambogo bamwereka ko asebeje ubuyobozi imbere y’abaturage. Kuri ibi kandi haniyongeraho ikibazo cya bamwe mu bahitanwe n’ibiza bashyinguwe mu gitaka bisanzwe maze akabwira abayobozi bamukuriye ko bashyinguwe mu masanduku.
Ibindi kandi bikomeje kuvugwa ni ibijyanye n’uburyo umushinga wo kubungabunga ‘Icyogogo cya Sebeya’ waba warashyizwe mu bikorwa. Ngo n’ubwo uyu Kambogo yagiye ku buyobozi uyu mushinga waratangiye cyera, ngo hari amakosa akomeye yaba yarakomeje gukorwamo, abaturage n’abayobozi bakuru b’Igihugu bakicara baziko ikibazo cya Sebeya cyamaze kuba amateka cyangwa se byibuze hari icyo byagabanyije.
Aya makosa yakozwe kuva ku babanjirije Kambogo ngo akaba ari mu byatije umurindi ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, aho umugezi wa Sebeya wahitanye benshi ndetse wangiza byinshi birimo imyaka y’abaturage, inzu zabo, ibikorwaremezo birimo umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu n’ibindi.
Mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru hapfuye abagera ku 131, inzu zisaga ibihumbi 5 zirasenyuka, abaturage bagera hafi ku bihumbi 10 bakaba barasizwe iheruheru nabyo aho bacumbikiwe hirya no hino mu mashuri, insengero ndetse n’ahandi bigaragara ko hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Amakuru akomeje kuvugwa, ngo ni uko bwana Kambogo Ildephonse atagenda wenyine, ahubwo ashobora kujyana na nyobozi yose, kuri ubu hakaba havugwa Ishimwe Pacifique, Vice Mayor Affaires Sociales ndetse ngo iperereza rikaba rikomeje ku buryo hari n’abandi bashobora gukurwa mu nshingano cyangwa se bakaba babikora mbere bakazikuramo( kwegura) badategereje ko bazikurwamo.
Kambogo Ildephonse wakuwe mu nshingano zo kuyobora Akarere ka Rubavu ni muntu ki?
Mbere yo gutorerwa kuyobora Akarere ka Rubavu, asimbuye Gilbert Habyarimana wananiwe kubera uburwayi bw’umugongo, bwana Kambogo yamaze imyaka isaga icyenda akora mu bikorwa by’ubukerarugendo, imiyoborere n’iterambere, imbuga nkoranyambaga hamwe n’itumanaho.
Mu mwaka wa 2009 yashinzwe Ubukerarugendo muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe afite inshingano zirimo gutegura, gucunga no guteza imbere ibicuruzwa by’ubukerarugendo muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe no hafi yayo, guhuza ibicuruzwa by’ubukerarugendo bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kureba neza ibicuruzwa by’ubukerarugendo n’ibindi.
Muri 2007-2008 yabaye mu buyobozi bwa Parike muri Parike ya Nyungwe naho muri 2005-2006 aba umwarimu wigisha ururimi muri Groupe Scolaire De la Salle i Byumba mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.
Kambogo Ildephonse afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu gutegura ubukerarugendo no kubucunga yakuye muri Kaminuza ya Nkumba, muri Uganda (2012-2014). Afite kandi Impamyabumenyi y’ubuhanzi n’ubumuntu yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba anafite uburambe yakuye mu bintu bitandukaye.
Kuri ibyo, hiyongeraho Impamyabumenyi y’ubukerarugendo bw’ibinyabuzima. Ni inzobere mu bikorwa remezo by’ubukerarugendo no gucunga ibikoresho, kuyobora ingendo no gusobanura, guteza imbere ibicuruzwa by’ubukerarugendo na sisiteme(system) yo kubungabunga ibintu yakoze kugeza ubwo yatorerwaga kuyobora Akarere ka Rubavu muri manda agiye atarangije.
Bwana Kambogo Ildephonse yitabiriye amahugurwa atandukanye; harimo ayo muri Zimbabwe ajyanye n’ubukerarugendo muri Kanama 2015. Yaserukiye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda mu imurikagurisha ry’inyoni ry’Abongereza, Rutland/2014. Yize kandi mu Ishuri Rikuru ry’ibinyabuzima rya Afurika, muri Afurika y’Epfo, abona ubumenyi mu gutegura, gucunga no guteza imbere ibicuruzwa by’ubukerarugendo mu Turere tworoshye ndetse no mu Turere turinzwe cyangwa se Ibyanya bikomye.
