Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Rubavu : Kutishyura amafaranga y’ibiryo byatumye abanyeshuri bahezwa hanze bimwa indangamanota.

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kanembwe II ruherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, bagiye gufata indangamanota zabo, aho kuzibaha, ubuyobozi bw’ishuri bubaheza inyuma y’ikigo ngo kuko batishyuye amafaranga y’amafunguro.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, ubwo mu Rwanda hose wari umunsi wo gusoza igihembwe cya gatatu n’umwaka w’amashuri wa 2021-2022 muri rusange. Umunyamakuru wa Radiotv10 mu Karere ka Rubavu, yageze kuri GS Kanembwe II, asanga hari akaduruvayo katerwaga n’abanyeshuri bari bahejejwe inyuma y’ikigo cy’ishuri, bari gukubita urugi rwo ku marembo magari ngo babafungurire mu gihe hari n’aburiraga igipangu kugira ngo babone uko binjira.

Aba bana bafungiranywe mu kigo cy’ishuri n’ubuyobozi bwaryo bwababwiraga ko bagomba kubanza kwishyura amafaranga baburimo y’amafunguro bafatira ku ishuri. Umuyobozi w’iri shuri yavuze ko bafashe iki cyemezo cyo guheza aba bana inyuma y’ishuri kugira ngo basubire iwabo bazane ayo mafaranga cyangwa ababyeyi babo kuko ngo hari ababyeyi bamwe batarumva neza ko ari inshingano zabo kwishyura aya mafaranga.

Ati: “Usanga nk’abashobora kuba bishyuye ari nka 30%, urumva ko bikiri hasi cyane, ubwo rero twagira ngo ababyeyi baze nibura batubwire ingamba bagiye gufata”.

Iki gikorwa cyanenzwe na bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bavuze ko abana batari bakwiye gukorerwa iki gikorwa kuko ngo  ari ukubima uburenganzira bwabo. Umwe ati: “Bari kwanga guha abana indangamanota ngo babanze bishyure amafaranga yose, ubwo ni yo mpamvu abana bari hano hanze. Urabona ko abana hano barindagiye, ntabwo ari byiza”.

Aba babyeyi barimo n’abasanzwe bari mu byiciro by’abatishoboye, bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo kidakwiye kuko bwari kureka abana bakinjira bagahabwa indangamanota zabo wenda bakazishyura imyenda barimo umwaka utaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko ibyakozwe n’uyu muyobozi ari amakosa bagomba gukurikirana. Ati: “Ntabwo byemewe gufungirana umwana, ntabwo bibaho, twareba icyo kibazo tukareba icyaba cyabaye ariko icyihutirwa ni ukugira ngo habe ibiganiro hagati y’ababyeyi n’ikigo kugira ngo gikomeze gikore neza. Ntabwo umwana utishyuye umufungirana. Ababyeyi ariko nabo bikubite agashyi bumve ko ifunguro umwana afatira ku ishuri na bo bagomba kugira uruhare mu kuboneka kwaryo”.

Minisiteri y’Uburezi yakunze kuvuga ko nta mwana wirukanwa kuko yabuze amafaranga y’ifunguro afatira ku Ishuri, igira inama ababyeyi badashobora kubona amafaranga kujya batanga iryo funguro cyangwa bakaba bakorera ishuri imirimo yasimbura agaciro karyo ariko byose bigakorwa ku nyungu z’umwana hagamijwe imyigire ye myiza n’imitsindire.

Abanyeshuri bahejejwe ku marembo ya GS Kanembwe II kuko batishyuye amafaranga y’amafunguro.

Related posts

Ya Sukhoi-25 ya FARDC yari yarashwe yavogereye u Rwanda yongeye kugaragara iguruka hejuru ya Goma.

N. FLAVIEN

M23 yigaruriye ikibuga cy’Indege cya Kavumu yongera igitutu kuri Bukavu.

Muntu Clarisse

Afrobasketball: Amakipe azakina umukino wanyuma yamenyekanye

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777