Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

Rubavu: Hatashywe icyambu cyitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RD Congo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, Minisitiri w’ibikorwaremezo Jimmy Gasore, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda Alison Thorpe (hagati) na Ambasaderi w’Ubuholandi Joan Wiegman n’abandi banyacyubahiro mu ngeri zitandukanye batashye icyambu cya Rubavu giherereye mu birometero nka bitatu uvuye rwagati mu mujyi wa Gisenyi, ku kiyaga cya Kivu hafi y’umupaka w’u Rwanda na DR  Congo kitezweho koroshya ubuhahirane.

Iki cyambu cyatashywe kuri uyu wa Gatanu, kije ari igisubizo ku bwikorezi bwo mu mazi kuko kizoroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na DR Congo bisanzwe bihahirana cyane ariko binafitanye amakimbirane ahanini ashingiye ku ntambara ya M23. Ubwongereza nka kimwe mu bihugu byafashije mu kubaka iki cyambu, bwavuze ko kizagira akamaro nyako mu gihe amahoro yaba abonetse hakurya muri DR Congo.

Uretse kuba iki cyambu kizarushaho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, byitezwe ko kizanoroshya ubwikorezi bwo mu mazi mu kiyaga cya Kivu, igiciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa nacyo kikagabanyuka, bikaba biteganyijwe ko kizajya cyakira toni ibihumbi 700 ku mwaka, n’abagenzi bakabakaba miliyoni eshatu ku mwaka.

Jacques Niyonshuti, ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yavuze ko iki cyambu kije ari igisubizo ku ngorane bahuraga na zo. Yagize ati: “Twahuraga n’urujya n’uruza rw’imodoka ku mupaka, ubucuruzi bwacu bugatinda kuko gahunda z’ubucuruzi zitari zinoze. None iki cyambu kije ari igisubizo kandi kirambye.”

Ubwongereza n’Ubuholandi biza ku isonga mu byateye inkunga uyu mushinga, witezwe ko uzagira uruhare mu iterambere ry’akarere. Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, avuga ko Igihugu cye gishyigikiye cyane imishinga nk’iyi igira uruhare mu buhahirane bw’Ibihugu.

Gusa kuri iki cyambu cya Rubavu, Thorpe yavuze ko uruhare nyarwo ruzagaragara mu gihe hazaba habonetse amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo. Yagize ati: “Ubukungu buzamuka ku rugero rwikubye inshuro eshatu ahantu hari umutekano ugereranyije n’aho umutekano utizewe.

“Ni yo mpamvu Ubwongereza bushyigikiye umugambi w’amahoro wa Luanda kandi bukaba bwizeye ko impande zishyamiranye zishobora kumvikana ku nzira y’amahoro kugira ngo iki cyambu gishobore kubyazwa umusaruro nyabyo hagati y’Ibihugu byombi.”

Minisitiri w’ibikorwaremezo w’u Rwanda, bwana Jimmy Gasore, yishimiye iki gikorwa cyitezweho koroshya urwego rw’ubucuruzi, avuga ko u Rwanda rwiteguye no gukora ibindi nk’ibi. Yagize ati: “Iki cyambu cya Rubavu ni kimwe muri bine u Rwanda ruteganya kubaka mbere yuko umwaka wa 2029 urangira. Ibindi ni icya Rusizi kigeze ku rugero rwa 50% cyubakwa, icya Karongi ndetse na Nkora byo bikiri kwigirwa imishinga.”

Byitezwe ko inganda ebyiri zegereye ikiyaga cya Kivu (urukora isima mu Bugarama n’urwenga inzoga ku Gisenyi) zizungukira cyane kuri iki cyambu kuko igiciro cy’ubwikorezi kizagabanuka cyane ugereranyije n’igiciro gitangwa ku modoka z’amakamyo.

U Rwanda kandi rwiteze ko iki cyambu kizafasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo by’abakenera kwishimira ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu. Byatangajwe ko icyambu cya Rubavu cyuzuye gitwaye abarirwa muri miliyoni icyenda z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ukuvuga agera muri miliyari 12 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Iki cyambu giherereye hafi y’uruganda rw’inzoga ahazwi nko kuri Blasserie.
Iki cyambu kije koroshya ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu.
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro icyambu cya Rubavu.

Related posts

Ibitero bya FARDC ku Banyamulenge byateje impungenge n’impaka zikomeye.

KALISA

Ukraine: Uburusiya mu isura nshya y’intwaro zigezweho zica cyangwa zigatera ubuhumyi.

N. FLAVIEN

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777