Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Rubavu: Bitarenze ukwezi kumwe ikibazo cy’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda kizaba cyakemutse.

Bamwe mu bakozi bakorera uruganda rw’icyayi rwa Pfunda (Pfunda Tea Factory Company) ruherereye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 bahagaritse akazi by’agateganyo bajya hamwe(ibyo bamwe bise imyigaragambyo) mu rwego rwo kugaragaza ikibazo bavuga ko bamaranye imyaka isaga 10.

Uku guhagarika akazi kuri aba bakozi ngo byaba byatewe no kurambirwa umushahara bita intica ntikize kandi ngo babaza bakizezwako bigiye guhinduka ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Mu bindi bavuga, bemezako ngo n’utwo ducye (bivugwa ko bahembwa 22,000Frw) dukatwa mu buryo budasobanutse, ngo bakaba bakoze ibi mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cyabo ngo barebeko cyakemuka. Bavuga ko abakozi nkabo bakora mu zindi nganda nka Sorwate bahembwa ibihumbi 45 ku kwezi ndetse bakaba banafite kontaro z’akazi. Bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu amara imyaka isaga 10 akora ntiyongezwe umushahara ndetse ntanahabwe Kontaro(contract).

Usibye ikibazo cyo gukatwa, bavuga ko banahembwa nabi, ntibahemberwe ku gihe, ubu bakaba bageze aho bumva bibarenze bagahitamo gukora ibyiswe kwigaragambya.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo, Ubuyobozi w’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano ndetse n’abarebwa n’iki kibazo(ubuyobozi bw’uruganda), bakaba baganiriye byimbitse hagamijwe kurengera umuturage. Meya w’Akarere ka Rubavu, bwana Habyarimana Gilbert yavuzeko ibi bibazo byose byatewe no kuticara hamwe ngo haganirwe ku kibazo kinashakirwe umuti. Yijeje aba bakozi ko ikibazo cyabo cyumvikanye kandi ko bitarenze ukwezi kizaba cyakemutse.

Umuyobozi w’uru ruganda we akaba yasobanuye ko atasobanuriwe n’abahagarariye abakozi ba nyakabyizi ibijyanye n’ibibazo by’imishahara n’ibindi, ko ariko biteguye kubikemura mu gihe cya vuba.

Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ruyoborwa n’umuhinde warwegukanye igihe Leta y’u Rwanda yeguriraga bimwe mu bigo byayo abikorera. Ni uruganda ruri kuri Kilometero 8 uvuye mu Mujyi wa Rubavu werekeza i Musanze, ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Rubavu. Abakozi bagera kuri 250 ba nyakabyizi bavuga ko bahembwa amafaranga ibihumbi 22 ku kwezi, bakifuza ko bazamurirwa umushahara kuko ngo uwo bahembwa utajyanye n’igihe.

Imwe mu mirima y’ibyayi mu Bushinwa/Photo Internet.

Related posts

RD Congo: Menya impamvu muri Kivu y’Amajyaruguru banze kwibaruza mu bazitabira amatora.

N. FLAVIEN

“Ingabo za Leta nizo zaduteye mu birindiro byacu, tubaha isomo rikomeye”: Umuvigizi wa M23.

N. FLAVIEN

FARDC na M23 baritana bamwana ku waba yatangije imirwano.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777