Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima Umutekano

Rubavu: Banze gushyingura uwo bikekwa ko yivuganwe n’umugabo batarishyurwa 200,000Frw.

Tariki 04 Ukwakira 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’uko umugore witwa Nyirarukundo wari utuye mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu yishwe atemaguwe mu mutwe n’uwo bikekwa ko yari umugabo babanaga bitemewe n’amategeko.

Nyakwigendera amaze kwicwa, umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo hakorwe isuzuma, aho kuri uyu wa gatatu tariki 05 Ukwakira 2022 ari bwo umurambo wasubijwe mu rugo ngo ashyingurwe gusa abo mu muryango we banga kumushyingura.

Umuryango wa Nyirarukundo uheruka kwicwa atemwe wanze kumushyingura kuko ngo bifuza amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200,000Frw) bo bemezako ari inkwano kugira ngo ashyingurwe kuko umugabo we atigeze amukwa mbere yo kumwica.

Umuryango wa nyakwigendera urasaba ayo mafaranga cyangwa ugahabwa inzu babagamo bakayigabana kuko umwana wabo yabanaga n’uyu wamwivuganye batarasezeranye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Kariba Antoine mu kiganiro yagiranye na Rwandanews 24 yavuze ko bagiye kubikurikirana.

Ati: “Kuri uyu wa Kane turabikurikirana umurambo ushyingurwe niba hari n’ibindi bibazo bishakiwe umuti ukwiye’’.

Ubuyobozi bw’Umurenge kandi bwasabye abatuye Mudende kurangwa n’ubwumvikane birinda amakimbirane ya hato na hato kandi n’ingo zitameranye neza abaturage ntibabyihererane ahubwo bagatangira amakuru ku gihe kuko iyo bidakozwe gutyo bidindiza iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Uyu mugabo bikekwa ko wahitanye uyu mugore yaburiwe irengero, kugeza magingo aya akba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Ibi bikorwa bigize icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake,ni igihano giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rigena ko uwishe umuntu ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu.

@Yves Mukundente / Amizero.rw

Related posts

Covid-19: Imfungwa n’abagororwa barimo Paul Rusesabagina bakingiwe.

N. FLAVIEN

DR Congo: Umukuru w’urwego rw’ubutasi yashatse guhirika Perezida Félix Tshisekedi wari mu nama muri Ethiopia Imana ikinga ukuboko.

N. FLAVIEN

Perezida William Ruto yagaragaye anywera icyayi muri imwe muri Resitora z’i Nyamata.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777