Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubuzima

Rubavu: Abahoze ari abatetsi b’Ishuri barakekwaho kuroga igikoni.

Ku Ishuri ribanza rya Cyanzarwe (EP Cyanzarwe) riherereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, haravugwa inkuru yafashwe nk’amayobera kuri bamwe, aho bivugwa ko abahoze ari abatetsi b’iri shuri baba baroze igikoni ngo ababasimbuye bacana ngo batekere abanyeshuri umuriro ukanga kwaka, kugeza ubwo abana bageze hafi saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) batarafata amafunguro ya Saa sita.

Mu mvugo yuje agahinda n’igisa n’ubwoba, bamwe mu baturage bavuganye na AMIZERO.RW, bavuze ko ngo ibintu byabayobeye kuko ngo Ikigo kikimara kwirukana abari basanzwe ari abatetsi bose ejo kuwa Mbere bagahita bazana abashya, ngo batetse impungure zanga gushya abantu bagira ngo ni uko wenda bataramenyera.

Ibi ngo byongeye kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, aho abatetsi bashya bazindutse mu kazi nk’ibisanzwe, barika amazi (bateka amazi) yo gukora akawunga yanga gushya, ibintu byatumye hafatwa umwanzuro wo kugaburira abanyeshuri imboga gusa nazo ariko bakaba bazibonye saa kumi n’imwe z’umugoroba zibura iminota 10 gusa (16h50).

Aba baturage bavuga ko nta kindi cyaba cyateye ibi byose kitari ukwihimura kwakozwe n’abahoze ari abatetsi ngo birukanwe mu buryo budasobanutse, nabo ngo bakaba bafashe umwanzuro wo gukora ikimeze nko kuzinga igikoni (kukiroga) ngo ku buryo ababasimbuye nta kintu na kimwe bakoreramo ngo kigende neza, maze ngo nibyanga bazabagarure mu kazi kabo.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Cyanzarwe, bwana Ndabarinze Augustin, ku murongo wa telefoni yatwemereye ko habaye ikibazo koko abana bagatinda gufata amafunguro ariko anyomoza amakuru yatanzwe n’abaturage ashyira mu majwi abahoze ari abatetsi ko baba baroze igikoni, we aduhamiriza ko byabaye byatewe n’akamenyero gacye k’abatetsi bashya, bigatuma amafunguro atabonekera ku gihe.

Yagize ati: “Nibyo koko ejo bundi kuwa Mbere twirukanye abari basanzwe ari abatetsi kubera amakosa bakoze yatumye tudakomezanya, duhita tuzana ababasimbura. Bahageze byabaye nk’ibibatonda bituma amafunguro atabonekera ku gihe, ndetse uyu munsi ho bampuruje ndi mu nama bihurirana n’uko yari irangiye, mpageze dufatikanya gushakisha ahari ikibazo”.

“Mu by’ukuri ntabwo ari amarozi nk’uko bivugwa n’abaturage, ahubwo twasanze ikibazo ari iziko ritazamuraga umuriro kubera inkwi zari zarafashe mo inyuma. Twateruye muvero ku mashyiga dukosora icyo kibazo, bacanye umuriro uraka neza ndetse ugera ku isafuriya(muvero), impungenge zari zihari zirashira ubu twizeye ko ejo amafunguro azabonekera ku gihe rwose”.

Twashatse kumenya impamvu yo kwirukana abari basanzwe bateka bikaba byanateje urunturuntu, uyu muyobozi atubwira ko bakoze amakosa y’akazi arimo no kunyereza bimwe mu byo bahabwaga ngo batekere abana, bikaba byarabaye ngombwa ko batongerwa amasezerano ahubwo bagasezererwa nyuma yo guhembwa Ukwezi bari bakoze, avuga ko ibi ari ibisanzwe kuko utakomeza gukoresha umuntu ukemanga imikorere. Twashatse kuvugana n’umwe muri aba batetsi birukanwe ntibyadukundira kuko telefoni ye itari ku murongo.

Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda ya Leta y’u Rwanda aho umwana wese agomba kwiga atekanye ndetse agafatira ifunguro ku ishuri mu rwego rwo kurwanya abavaga mu ishuri (drop out) kubera ikibazo cyo kutabona amafunguro ndetse no kurwanya gukererwa kwa nyuma ya Saa sita mu gihe bagiye mu rugo. Kuba kuri iri shuri hakomeje kugaragara iki kibazo, bikaba bikomeje gutuma abana bahungabana mu myigire bidasize n’imibereho yabo.

Related posts

Imvura nyinshi yateje inkangu zahitanye abatari bacye.

N. FLAVIEN

Babuwa Samson wari wahagaritswe na Kiyovu sport yasabye imbabazi

N. FLAVIEN

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

N. FLAVIEN

2 comments

Mutungirehe Daphrose October 31, 2023 at 9:38 PM

Toka shitani, ibintu by’amarozi puuu

Reply
TUBANAMBAZI November 1, 2023 at 7:31 PM

Niko bimeze nanjye umwana wanjye yambwiyeko atariye kumanywa

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777