Amizero
Amakuru Amakuru mashya Trending News Ubutabera

RIB yataye muri yombi Sheikh Bahame Hassan ukekwaho gukora ishimishamubiri ku bagororwa

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sheikh  Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, ukekwaho gukora icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gukoresha ububasha  ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite kuri bamwe mu baba baje kugororerwa  muri iki kigo.

Iperereza kuri ibi byaha rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali, hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Sheikh Bahame Hassan yagizwe umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamucyo cya Gitagata mu mwaka wa 2021, nyuma y’igihe yari amaze ari umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’umuryango n’imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Sheik Bahame Hassan yamenyekaniye cyane mu Karere ka Rubavu kuko ari na we wakayoboye igihe kinini, akava kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2015 afunzwe na none kubera ibibazo by’amasoko, aho bakekwagaho kwaka ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda hamwe n’abo bakoranaga.

RIB irongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa  y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko bihanwa n’amategeko.

Related posts

Umutingito ukomeye uri ku gipimo cya 7.2 wishe abantu basaga 304 muri Haïti.

N. FLAVIEN

Musanze: Inyamaswa zitaramenyekana zishe intama eshanu z’umuturage.

N. FLAVIEN

PNL : Habonetse amakarita y’umutuku 2 mu mukino Musanze FC yasubiriye Etincelle FC 3-1

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777