Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

RIB yataye muri yombi Ingabire Umuhoza Victoire.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rigaragaza ko hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko, uru rwego rwataye muri yombi Ingabire Umuhoza Victoire kugirango hakorwe iperereza ryimbitse mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.

Iri tangazo riri ku rukuta rwa X rwa RIB riragira riti: “RIB ibisabwe n’Ubushinjacyaha, tariki ya 19 Kamena 2025, yatangije iperereza kuri Ingabire Umuhoza Victoire mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.”

Rikomeza rigira riti: “Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.”

Mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha, Ingabire Umuhoza Victoire afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera nk’uko aya makuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Byagenze gute ngo atabwe muri yombi !

Ingabire Umuhoza Victoire yafashwe nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi (Ishyaka rye ritaremerwa), ubwo yari yatumijwe mu rubanza aba baregwamo ngo agire ibyo asobanura.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

Ingabire yari yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi uretse Umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa You Tube ‘Umubavu’.

Yavuze ariko ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi ndetse ko we atari ayazi.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire mu gitondo, Urukiko rwasuzumye ibibazo birimo kumenya niba ibisobanuro yatanze byatuma akekwaho ibyaha cyangwa se ntakekwe.

Urukiko rwasanze ibisobanuro Ingabire Victoire yatanze bidahagije kandi muri dosiye y’uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.

Urukiko rwasanze ari ngombwa ko Ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri Ingabire kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

Nk’uko urukiko rwabisabye, iri perereza rizakorwa mu byumweru bibiri, nirirangira Ingabire ashyikirizwe urukiko. Iburanisha ry’uru rubanza rizasubukurwa tariki 07 Nyakanga uyu mwaka.

Ubwo Ingabire Umuhoza Victoire yari mu rukiko ngo atange ibisobanuro.

Related posts

Euro 2020: Ububiligi busezereye Portugal iheruka kwegukana iki gikombe (Amafoto)

N. FLAVIEN

Ibihugu bitanu nibyo byitabiriye ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

N. FLAVIEN

AFC/M23 yihanganishije ababuriye ababo mu gitero cyiswe icy’iterabwoba.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777