Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

RDF yatangaje amazina y’abarwanyi ba FDLR bazanye na Général Gakwerere.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyashyize ahagaragara amazina y’abarwanyi bagera kuri 13 bari kumwe na Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste wari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR (mu rwego rwa politiki), akaba ari no mu bapangaga urugamba, nyuma yo gufatwa n’abakomando ba M23 mu burasirazuba bwa DR Congo, akaba yashyikirijwe u Rwanda aho agomba kutanga amakuru yose y’imikoranire ya FDLR na Perezida Tshisekedi ndetse na Ndayishimiye.

Général Gakwerere yashyikirijwe u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Werurwe 2025 ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DR Congo (La Corniche), ahari imbaga y’abanyamakuru yaba abo mu Rwanda, DR Congo ndetse n’abandi bakorera igitangazamakuru mpuzamahanga, aho wabonaga buri wese ashaka kugira ibyo abaza uyu musirikare wavuzwe cyane mu rugamba M23 ihanganyemo n’ingabo za Leta ya Kinshasa uyu Gakwerere yarwaniraga.

Abasirikare bandi bazanye na Gakwerere Jean Baptiste barimo Major Gilbert Ndayambaje, Sergeant Major Nsabimana Augustin, Sergeant Mupenzi JMV warindaga Général Gakwerere, Cpl Sibomana Laurent, Cpl Ishimwe Patrick, Cpl Ibyimanikora Concorde, Cpl Ukwishaka Sadam, Cpl Hategekimana Erick, Pte Ndayambaje Pascal, Pte Rukundo Daniel Désiré, Pte Ntakirutimana Niyonzima, Pte Ndayambaje Fabien, Pte Uwiduhaye Gilbert.

RDF ikomeza ivuga ko amakuru y’ibanze yatanzwe n’abafashwe ashimangira imikoranire isesuye ya FDLR, FARDC, SAMIDRC, WAZALENDO ndetse n’abacanshuro bo mu bihugu bitandukanye. Abarwanyi ba FDLR ngo bari muri Walikale, Lubero, Mwenga n’ahandi ngo bakaba bakiri no mu bice bigenzurwa na M23. Gufatwa kw’aba bikaba bije guhinyuza Kinshasa ihakana gukorana no gutera inkunga FDLR irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bakaba [Kinshasa] birirwa bashinja u Rwanda gutera inkunga M23.

Kugeza ubu Leta ya DR Congo ntacyo iratangaza ku ifatwa rya Général Gakwerere n’abandi barwanyi ndetse u Burundi nabwo bukaba ntacyo buravuga gusa ibica amarenga yo kwikanga bikaba ari amagambo yatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yari kumwe n’abadipolomate ejo bundi, akaba yaravuze ko yifuza kuganira n’u Rwanda aho benshi babona ko ari mu mazi abira kuko M23 igeze hafi ya Bujumbura akaba ashobora kwisanga mu ruziga kuko yafunze umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda, atakaje DR Congo akaba yaba asigaranye Tanzania gusa.

Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste wazanye n’abandi barwanyi 13 ni muntu ki?

Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste wahoze mu ngabo za Leta ya Habyarimana (FAR), yavukiye muri Komini Shyorongi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari gusa hari indangamuntu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko yitwa Gakwerere Ezéchiel utuye muri Komini Rukara, Perefegitura ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu Ishuri rya ba su-ofisiye (Sous Officiers), ESO-Ecole de Sous Officiers de Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildéphonse wari umuyobozi wungirije waryo.

Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano zikomeye zo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ aba bakaba bariciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu ntara y’Amajyepfo.

Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste yafashwe mu bihe bikurikiranye n’urupfu rwa Général Ntawunguka Pacifique Omega bivugwa ko yishwe n’abakomando ba M23 akaba yarishwe amaze iminsi arwanira muri Kanyamahoro.

Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF rigaragaza amazina y’abarwanyi bose ndetse n’amapeti yabo.
Général Gakwerere Ezéchiel wa FDLR yarwanaga yambaye imyambaro ya FARDC ibishimangira ubufatanye busesuye hagati ya FDLR na Leta ya DR Congo.
Abarwanyi ba FDLR bazanye na Général Gakwerere.
Major Ndayambaje wa FDLR wafatanywe na Général Gakwerere hamwe n’abandi barwanyi 12.

Related posts

CAF Champions League: APR FC yo mu Rwanda yatsinze US Monastir yo muri Tunisia.

N. FLAVIEN

Urupfu rw’Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly rwashenguye benshi.

N. FLAVIEN

Filos Production Ltd yongeye gushyira igorora abifuza gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777