Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo no hanze, isezererwa mu irushanwa itarenze umutaru

Ikipe ya Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya CAF Confederation Cup yasezerewe na Singida Black Stars mu ijonjora ry’ibanze nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, byiyongera kuri 1-0 yatsindiwe i Kigali, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Ni mu mukino wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, ubera ku kibuga cya Azam Complex kiri i Dar es Salaam muri Tanzania.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino iri inyuma ya Singida Black Stars ho igitego 1-0 yatsindiwe i Kigali mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé
Stadium.

Mu mpinduka zakozwe ku bakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga ugendeye ku bakinnye umukino ubanza, harimo Serumogo Ali, Adama Bagayogo na Nshimimana Fabrice babanje hanze; mu gihe hagiyemo Youssou Diagne, Musore Prince, Bigirimana Abedi, ni mu gihe Tony Kitoga yasimbuye Ndikumana Asman wavunitse.

Ni impinduka nziza kuko ku munota wa 37, Gloire Tambwe Ngongo yatsinze igitego cya mbere, aherejwe umupira na Bigirimana Abedi wakinanye neza na Richard Ndayishimiye bakina mu kibuga hagati.

Ni ibyishimo bitamaze akanya kuko abakinnyi bo mu bwugarizi bwa Rayon Sports bwajegajegaga bahagaze nabi, Hervis Lupia wari wabuzonze acika Musore Prince ahereza umupira Idriss Diomande ku munota wa 44 yishyura iki gitego.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports na Singida Black Stars zinganya igitego 1-1, gusa ikipe yo mu Rwanda yari yatangiye kugira icyizere cy’uko kubona intsinzi bishoboka.

Gusa ibi byari bitandukanye, kuko abakinnyi ba Singida Black Stars batangiranye icya kabiri imbaraga zirenze izo mu cya mbere, basatira Rayon Sports karahava kugeza ubwo yabonaga imipira myinshi y’imiterekano yiganjemo koruneri.

Koruneri yo ku munota wa 57 yavuyemo igitego cya kabiri cya Singida Black Stars, ku makosa yakozwe na Pavelh Ndzila wari witwaye neza agerageza gutabara ikipe ye, ariko ananirwaga gufata umupira ngo awukomeze ahubwo umuca mu biganza, myugariro wa Singida Black Stars Anthony Trabi wari umuri hafi awutereka mu izamu.

Mu mpinduka Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yakoze harimo gushyira mu kibuga Aziz Bassane, Harerimana Abudalaziz na Mohamed Chelly, agakuramo Niyonzima Olivier ‘Seif, Habimana Yves na Tony Kitoga.

Ibi ntacyo byatanze kuko ntibyabujije ubusatirizi bwa Singida Black Stars gukomeza gukinira mu kibuga cyayo, no kurusha Gikundiro mu buryo bugaragara cyane.

Umukino warangiye ari ibitego 2-1, Rayon Sports isezerewe na mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Iyi kipe yo muri Tanzania izahura n’izakomeza hagati ya Flambeau du Centre na Al Akhdar bizikiranura ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025. Ikipe y’i Burundi yatsinze iyo muri Libya ibitego 2-1 mu mukino wabanje.

Rayon Sports yananiwe gusubiramo amateka yakoze mu 2018, aho yageze mu matsinda, ikaharenga, ikagarukira muri 1/4. (Igihe)

Related posts

DR Congo: Imirwano ikomeye iravugwa mu gace ka Kibumba hagati ya FARDC na M23.

N. FLAVIEN

DRC: Guhohotera Abanyamulenge bikomeje gufata indi ntera muri Kivu y’Amajyepfo.

KALISA

Burundi: Lt Gen Gervais Ndirakobuca bita “Ndakugarika” yarahiye nka Minisitiri w’Intebe mushya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777