Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

PNL: AS Kigali yihereranye Police FC ku Mahoro, Musanze FC yihanagurira amarira i Rubavu

Tchabalala na Abedy bafashije AS Kiagali kubona intsinzi y’ibitego 2 ku 0 imbere ya Police FC kuri stade Amahoro i Remera, mu gihe Musanze FC yihanaguriye amarira i Rubavu kuri stade umuganda itsinda Etincelle ibitego 3 mu mikino yo mu itsinda C kuri uyu wa 05 Gicurasi 2021

Hari ku munsi w’isabukuru ya Nshimiyimana Eric umutoza wa AS Kigali

Umukino wahuzaga AS Kigali na Police FC niwo mukino w’umunsi (affiche du jour) mu mikino 4 yari ya shampiyona Primus National League yo ku munsi wa 2 mu matsinda yabaye kuri  uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2021.

AS Kigali ya Eric Nshimiyimana wagize isabukuru y’amavuko, yaje kwitwara neza itsinda Police FC ibitego 2-0. Ni ibitego byinjijwe na Hussein Shaban ku munota wa 65 ndetse na Biramahire Abedi ku munota wa 78, bituma iyi kipe y’abanyamugi irara ku mwanya wa mbere dore ko itaratakaza inota na rimwe.

Shaban Hussein Tchabalala niwe uyoboye abatsinze byinshi (3)

Undi mukino wabaye muri iri tsinda wahuje Etincelle FC yari yakiriye Musanze FC ku kibuga cya Stade umuganda maze Musanze FC itsindira Etincelle FC mu rugo ibitego 3-1. Ni ibitego byatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim ku munota wa 3, Twizerimana Onesme ku munota wa 32 mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Uzayisenga Maurice ku munota  wa 47, mu gihe igitego rukumbi cya Etincelle FC cyinjijwe na Abdoul Papy ku munota wa 45

Niyonsenga Ibrahim na Nshimiyimana Maurice (Musanze FC) bishimira igitego

Mu istinda C, AS Kigali irara ku mwanya wa 1 n’amanota 6, Police FC ku mwanya wa 2 n’amanota 3 inganya na Musanze FC 3 ariko yo ikaba izigamye ibitego bibiri mu gihe Musanze FC nta gitego na kimwe izigamye yewe nta n’umwenda w’igitego ifite, mu gihe Etincelle FC iri ku mwanya wanuma n’umwenda w’ibitego 6.

Ku munsi wa 3 muri iri tsinda ku itariki ya 07 Gicurasi 2021 Musanze FC izakira Police FC ku kibuga cya Stade Ubworoherane Musanze FC naho AS Kigali yakire Etincelle FC kuri Stade Amahoro i Remera. 

11 ba AS Kigali banjemo
11 ba Police FC babanjemo

Uko indi mikino yagenze (Group D):

 Espoir FC 3 -1 Mukura VS

Sunrise FC 0 -1 Marine FC

Indi mikino yo ku munsi wa 2 wa shampiyona

Tariki ya 06 Gicurasi 2021 (Group A)

AS Muhanga Vs APR FC Muhanda Stadium

Gorilla FC vs Bugesera FC Amahoro Stadium

Tariki ya 06 Gicurasi 2021 (Group B)

SC Kiyovu VS Rayon sport

Gasogi FC VS Rutsiro FC

Related posts

Rubavu: Inzego z’umutekano zarashe igisambo cyari kimaze kwambura abaturage.

N. FLAVIEN

Musanze FC yatsinze Bugesera FC yizezwa ikibuga cyiza no kongererwa ingengo y’imari.

N. FLAVIEN

DR Congo: Bane mu basirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano ihanganishije FARDC na M23

N. FLAVIEN

1 comment

Bimenyimana Jean Damascene May 5, 2021 at 8:56 AM

Musanze naho yari yaratinze.
Ese ubundi yatuburanye iki?
Kereka niba umuyobozi w’Akarere kacu adakunda Ruhago.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777