Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko buri kigo cy’amashuri kigomba kugira ikibuga cy’umupira w’amaguru kugira ngo gihabwe ibyangombwa bicyemerera gukomeza gahunda zacyo z’uburezi mu nyungu z’ikipe y’Igihugu.
Ibi yabivuze ku mugoroba wa tariki 10 Nzeri 2025, ubwo yari yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Uganda yari mu mikino ya CHAN, yegukanywe na Morocco nk’uko tubikesha KAWOWO.COM, Iyi mikino kandi yanakiriwe n’Ibihugu bitatu birimo Tanzania, Kenya ndetse n’iyi Uganda.
Museveni yashimiye aba basore babashije kugera bwa mbere muri 1/4 cy’iyi mikino ndetse anabaha miliyari 2 na miliyoni 400 z’Amashiringi ya Uganda (Ug.Shs 2,400,000,000) nk’agahimbazamusyi yari yarabemereye. Aka katurutse ku mikino ibiri batsinze muri CHAN, irimo uwa Guinea batsinze 3-0 na Niger batsinze 2-0.
Mu ijambo rye, agaruka ku ruhare rw’amashuri mu guteza imbere impano z’abakiri bato n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda ikabona aho ikura abakinnyi, yavuze ko nta shuri rizahabwa ibyangombwa biryemerera gukora riterekanye ikibuga.
Yagize ati: “Nta shuri rizahabwa icyangombwa nta kibuga. Ibi si ibishingira ku mafaranga ahubwo bishingiye ku ngamba no kubitegura. Leta izakomeza kubaka no kongerera ubushobozi ibikorwaremezo bya siporo mu gihugu hose, nk’uko twabikoze twubaka Nambole.”
Muri uyu mugoroba wo yashimiyeho aba basore bagejeje Uganda muri 1/4 cya CHAN, yari kumwe n’umugore we, Madam Janet Kainembabazi Museveni. Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA), Eng. Moses Magogo.


