Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida wa Guinea Conakry ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’ubushuti.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Guinea Conakry byatangaje ko Perezida Général Mamadi Doumbouya, azagera i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki 01 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano hagati y’Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ntamakemwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida Général Doumbouya kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, rivuga ko nyuma yo kwitabira irahira rya Perezida Bruce Clotaire Oligui Nguema uherutse gutorerwa kuyobora Gabon, azahita akomereza i Kigali mu ruzinduko rugamije ubushuti.

Si ubwa mbere uyu munyacyubahiro azaba asuye u Rwanda rwa Gasabo kuko yaherukaga mu Rwanda mu Kwezi kwa munani (Kanama) 2024 mu irahira rya Perezida Paul Kagame, mu gihe tariki ya 25 Mutarama 2024 na bwo yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’Ibihugu byombi.

Icyo gihe Général Mamady Doumbouya, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere yagiriye Igihugu cye n’ubuyobozi bwacyo, avuga ko azakora ibishoboka byose umubano w’Ibihugu byombi ugakomeza gutera imbere.

Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinea Conakry washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Mu Kwezi kwa cumi (Ukwakira) 2023 ni bwo Guinea Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.

Mu Kwezi kwa gatanu (Gicurasi) 2024, Perezida Paul Kagame na we yagiriye urundi ruzinduko muri Guinea Conakry, rwabaye urwa kabiri yagiriye muri icyo gihugu kuva Général Doumbouya yafata ubutegetsi, icyo ashimirwa kuba yarahisemo Guinea Conakry nk’inshuti nabo bamwizeza ubufatanye busesuye.

Perezida Général Mamady Doumbouya ategerejwe i Kigali mu Rwanda.
Guinea Conakry n’u Rwanda bisanganywe umubano mwiza ku buryo n’Abakuru b’Ibihugu basanzwe bagenderana.

Related posts

Maj Gen Peter Cirimwami wahahamuwe na M23 yahawe kuyobora “Operasiyo muri Kivu ya Ruguru”.

N. FLAVIEN

Kibogora Polytechnic ibashyize igorora mu mashami yayo atanga ibisubizo ku isoko ry’umurimo.

N. FLAVIEN

Gen Cirumwami nawe yatawe muri yombi azira gukorana na M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777