Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku Murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23 “rwitwaje kurwanya FDLR”, umutwe avuga ko utagiteje ikibazo ku Rwanda.
Perezida Tshisekedi yihanukiriye agira ati: “FDLR, ni abarwanyi [bacye] basigaye uyu munsi ahubwo bateje ikibazo DR Congo gusa, kuko babaye abo gufunga imihanda. Ntibagitera na busa u Rwanda kandi ntibagifite impamvu ya politike yo kurwanya u Rwanda. Ahubwo ni ku nyungu zindi zitari yo [FDLR] u Rwanda rwadushojeho intambara”.
Nyamara ariko Umutwe wa FDLR wo kenshi wagiye utangaza impamvu zawo zituma urwanya u Rwanda. Kugeza mu 2019 wagiye ugaba ibitero byahitanye abantu, ibya vuba bikaba ari ibyo mu Kinigi muri Musanze, Intara y’Amajyaruguru byahitanye abagera hafi kuri 20. Mu mirwano yabaga mu mwaka ushize hagati ya M23 n’ingabo za DR Congo, u Rwanda rwashinje ingabo za DR Congo gufatanya na FDLR kurasa mu Rwanda no kugerageza guhungabanya umutekano.
Uburasirazuba bwa DR Congo bwugarijwe n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irenga 100, ukunze kuvugwa cyane wa M23 ukaba ushinja Leta ya DR Congo gukorana n’imwe muri yo, harimo nka FDLR ifatanya na Leta mu bikorwa byinshi birimo no kuyirwanya[M23], ibyo Leta ya Kinshasa yahakanye.
Si ubwa mbere Perezida Félix Tshisekedi akoresheje imvugo nk’izi zibazwaho n’abatari bacye kuko n’umwaka ushize yavuze ko FDLR itakibaho ari urwitwazo rw’u Rwanda kuko ngo na bacye basigaye ari abasaza batagishoboye urugamba. Gusa yaje gutamazwa n’abarimo Umuvugizi wa FDLR, Maj Cure Ngoma ubwe wivugiyeko abavugako batagihari cyangwa se ari amabandi babeshya kuko bahari kandi bari ku butaka bwa DR Congo, isaha ku isaha biteguye kuganira n’u Rwanda rwabyanga bagataha barwana nk’uko babyiyemeje.
Ibihugu by’u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda byohereje ingabo zo kurinda ibice byari byarafashwe na M23 mu gihe Ibihugu by’akarere birimo gushaka umuti w’aya makimbirane yatumye abantu barenga ibihumbi 500 bahunga ingo zabo muri Kivu ya ruguru.
Ni kenshi Leta ya DR Congo yagiye ishinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23, nyamara rwo (u Rwanda) rukabihakana rwivuye inyuma ahubwo rugashinja DR Congo gufasha FDLR ihora ihungabanya umutekano warwo, ibintu biherutse no kwemezwa na Col Bola Manasseh wahoze mu buyobozi bwa FDLR wemeje ko ubufatanye bwo buhari.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Amizero Rwanda TV, Col Bola Manasseh, yavuzeko wenda nta masezerano yanditse ahari, ko ariko yaba intwaro, imiti, imyambaro, imyitozo ndetse n’abarwanyi byose babihabwa na FARDC (Igisirikare cya DR Congo).
Yakomeje avuga ko abahakana ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda bagashaka kuyisuzugura, baba birengagiza nkana imiterere yayo, asaba ko niba Leta ya DR Congo yemeza ko abasigaye bashaje kandi ari bacye, yakwerekana aho bari nabo bagataha mu Gihugu cyabo kuko amarembo akinguye.
