Perezidansi ya Repubulika ya Angola yatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo, yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa DR Congo, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya DR Congo.
Iri tangazo rigaragaza ko ibi biganiro bizabera i Luanda mu murwa mukuru wa Angola mu minsi micye iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri iki gihugu cyibasiwe n’intambara mu burasirazuba aho abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice byinshi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Leta ya DR Congo ivuye ku izima mu gihe Perezida Tshisekedi yari yararahiye arararengwa avuga ko adashobora kuganira n’abantu bakoreshwa ahubwo ko yahitamo kuganira n’ubakoresha we yita u Rwanda ngo akarubaza icyo rumushakira mu gihugu.
Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yaba amaze iminsi azenguruka amahanga ashaka amaboko, ku ruhembe ngo akaba yaremereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubaha amabuye y’agaciro yose bifuza ariko bakamukiza M23, gusa ngo bikaba byarangiye bamuteye utwatsi kuko ngo batizeye politike ye.
Kuba Amerika yaba yahakaniye Perezida Tshisekedi, bikaba bishobora kuba imwe mu mpamvu zishobora gusunikira DR kwihitisha ibyo kuganira na M23 n’ubwo yo itaragaragaza niba ishobora kuzitabira ibyo biganiro abenshi babona nk’ibidashoboka ukurikije uko ibintu byifashe ku rugamba.
