Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atazitabira inama y’Ibihugu bikomeye ku Isi biri mu ihuriro rya G20, iteganyijwe kubera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, avuga ko iki gihugu “kitagomba no kuba kiri muri iri tsinda.”
Mu ijambo yavugiye mu nama y’ubucuruzi ya America Business Forum yabereye i Miami ku wa Gatatu, Trump yavuze ko yahisemo kudahagararira Igihugu cye muri iyo nama, kuko ngo Afurika y’Epfo “idakwiriye kuba ikiri muri G20 kubera ko ibihabera ari bibi.”
Yagize ati: “Nababwiye ko ntazajya muri iyo nama. Ntabwo nzahagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwose, habe na mba.”
Trump akunze kwibasira ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, amushinja kurebera ubwicanyi bukorerwa abazungu bakomoka muri iki gihugu.
Itsinda rya G20 ryashinzwe mu 1999 rigamije guhuza Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari bitangiye kuzamuka mu bukungu.
Afurika y’Epfo, kugeza ubu ifite umwanya w’ubuyobozi muri G20, kikaba Igihugu rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika kiri muri iri tsinda.

