Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Perezida Paul Kagame yambitswe umudali uhabwa inshuti z’akadasohoka za Guinea Bissau [Video]

Perezida wa Repubulika ya Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yambitse Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame umudali uhabwa Umukuru w’Igihugu w’inshuti y’akadasohoka y’iki Gihugu uzwi nka ‘Amílcar Cabral Medal’.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yambitswe uyu mudali kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Mata 2023, ku munsi yatangiriyeho uruzinduko rwe muri Guinée-Bissau, aho akomeje gusura Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Amílcar Cabral Medal ni umudali uhabwa Abakuru b’Ibihugu b’inshuti z’akadasohoka na Guinea Bissau. Utangwa ku wo Igihugu kibonamo kuba uw’ingirakamaro bitewe n’ubucuti bafitanye.

Guinée-Bissau iyobowe na Umaro Mokhtar Sissoco Embaló w’imyaka 50 kuva muri Gashyantare 2020. Yanabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu hagati y’Ugushyingo 2016 na Mutarama 2018. Kuva yajya ku butegetsi umubano we n’u Rwanda ugenda uba mwiza.

 

Kuri uyu munsi ni bwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinée-Bissau aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló. Abayobozi bombi bagiranye inama mu muhezo mbere yo gukomeza ibiganiro byagarutse ku mubano w’u Rwanda na Guinée-Bissau hagati y’intumwa zihagarariye ibihugu byombi. Ibi biganiro byasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye bwo gukuriraho visa abaturage b’ibihugu byombi.

Mu rugendo arimo muri Guinée-Bissau, biteganyijwe ko Perezida Kagame azasura inzu ndangamateka y’intwari z’igihugu muri Guinée-Bissau, yashyiriweho kuzirikana ubutwari bwa Amílcar Lopes da Costa Cabral, umwe mu barwanyije cyane ubukoloni muri Afurika na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinée-Bissau mu 1980-1999, yongera kuyobora mu 2005-2009.

U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w’igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bw’indege.

Perezida Kagame arakomereza uruzinduko rwe muri Guinée ku butumire yagejejweho na mugenzi we, Col Mamadi Doumbouya.

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahawe umudali w’icyubahiro by’umwihariko muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU. Mbere yaho, yari yagiriye uruzinduko muri Guinée rwabaye muri Werurwe 2016.

Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n’amaguru abasuhuza. Yanambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

Mu Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire, yahawe umudali w’ishimwe nk’umuturage w’icyubahiro wa Abidjan, umurwa mukuru w’icyo gihugu.

Perezida Kagame yashyikirijwe imfunguzo nk’ikimenyetso cy’icyubahiro yahawe n’ubuyobozi n’abaturage ba Abidjan. Yanahawe ikaze n’abayobozi gakondo ba Côte d’Ivoire bamuha ikamba, umwitero, urunigi n’igisa nk’inkuyo ikozwe mu bwoya.

Icyo gihe, Perezida Kagame yahawe Umudali w’Ishimwe uzwi “Grand-Croix de l’Ordre Nationale de Côte d’Ivoire” naho Madamu Jeannette Kagame ahabwa uwitwa ‘Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire’

Related posts

Bukavu: Batandatu mu bateye bitwaje intwaro bishwe abandi benshi bafatwa mpiri [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Minisitiri Utumatwishima yifatanyije n’urubyiruko mu gusukura Iseminari nto ya Nyundo[AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Fondasiyo Lantos yasabye Ubwongereza kwanga Ambasaderi Busingye uherutse kugenwa n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777