Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo izireba akarere ndetse n’ibindi by’ingenzi ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Olusegun Obasanjo bahuye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025.
Olusegun Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo kumvikana, bashakire hamwe icyagarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ubu buhuza bwashyizweho mu gihe muri Qatar hakomeje ibiganiro bihuza Leta ya DR Congo n’Ihuriro AFC/M23, bigamije guhagarika intambara imaze imyaka isaga itatu ihanganishije impande zombi no gushakira hamwe ibisubizo ku mpamvu muzi zayiteye.
Perezida Obasanjo yayoboye Nigeria inshuro ebyiri, ubwa mbere abikora hagati ya 1976 na 1979, yongera kugaruka hagati ya 1999 na 2007. Ni umwe mu bagabo bafite ubunararibonye ku mugabane wa Afurika, ukunze kwitabazwa mu kumvikanisha ijwi ry’uyu mugabane ku ngingo zitandukanye.
