Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira imibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’Ibihugu byombi.
Uru ruzinduko yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we Denis Sassou Nguesso, rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 13 Mata 2022.
Uru ruzinduko, ni urushimangira ubucuti bwimbitse busanzwe hagati y’abakuru b’Ibihugu byombi ndetse cyane cyane ku mibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, abayobozi bombi bagirana ibiganiro, hakaba ubutumwa Perezida Kagame ageza ku Nteko Ishinga amategeko ya Congo ndetse n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Bisobanurwa ko umubano mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika ya Congo na Repubulika y’u Rwanda atari uwa none kuko watangiye ku itariki ya 17 Kanama 1982.


