Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Perezida Museveni yazamuye Muhoozi Kainerugaba ku ipeti rya Général.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, UPDF yazamuye mu ntera imfura ye Muhoozi Kainerugaba, amuvana ku ipeti rya Lieutenant Général, amugira Général (Full General).

Ikinyamakuru cyo muri Uganda, The monitor cyatangaje ko Muhoozi yahise anasimburwa nk’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, uwo mwanya uhabwa Kayanja Muhanga wazamuwe akava ku ipeti rya Général Major agirwa Lieutenant Général.

Ntabwo higeze hatangazwa izindi nshingano Général Muhoozi yahawe mu gisirikare cya Uganda, UPDF uretse ko azakomeza kuba umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano nk’uko yari asanzwe abikora.

Général Muhoozi ni umugabo w’imyaka 48 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho ababyeyi be babaga mu buhungiro.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite. Hashize igihe binugwanugwa ko ashobora kuba ari gutegurwa ngo azasimbure se ku butegetsi, n’ubwo impande zombi zakunze kubihakana.

Amateka ya Muhoozi mu gisirikare:

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uwo mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri. Aha yize amasomo ajyanye no kuyobora batayo.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’. Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uyu mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA) mu gace ka Soroti.

Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF zari zigaruriye Pariki ya Semiliki.

Mu mpera za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas. Aha yahavuye mu 2008, mu kwezi kwa Nyakanga muri uwo mwaka ahita atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Aya masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ iherereye muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakomeye mu Gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia yari yarabaye indiri y’ibyihebe. Muri uyu mwaka ni na bwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya kuminuriza muri ‘South African National Defence College’. Aha yahamaze amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Brigadier General

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudan y’Epfo mu gufasha ingabo z’iki Gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi yagafatanyaga no kuba umujyanama wa Perezida Museveni (se umubyara) mu by’umutekano.

Related posts

Minisiteri y’Uburezi igiye gutangaza amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

N. FLAVIEN

Nshimiyimana Imran abimburiye benshi binjira muri Musanze FC

N. FLAVIEN

Nyamasheke: Perezida Kagame yakiriwe n’ababyeyi mu buryo bwihariye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777