Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Perezida Macron yasabye ko FDLR isenywa, M23 igasubizwa mu biganiro.

Mu biganiro bya nyuma bisoza inama ya OIF yaberaga mu Bufaransa, Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron, yasabye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo usenywa, M23 igasubizwa mu biganiro bya politiki biyihuza n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR ni imwe mu ngingo zaganiriweho n’intumwa z’u Rwanda n’iza RDC ku rwego rw’abaminisitiri ubwo zahuriraga i Luanda kuva muri Werurwe 2024, hamwe n’umuhuza, Angola.

Mu gihe byari byitezwe ko tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa z’ibi bihugu zagombaga gushyira umukono ku buryo bwateguwe na Angola bwo gusenya FDLR, iza RDC zarabyanze, mu gihe bizwi ko ingabo za RDC zisanzwe zifatanya n’uyu mutwe mu kurwanya M23.

Guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye, ari zo M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ni indi ngingo nyamukuru iri mu ziganirwaho i Luanda, gusa uyu mutwe wagaragaje ko utarebwa by’ako kanya n’iyi myanzuro mu gihe utitabira ibi biganiro.

Kutitabira ibi biganiro kwa M23 byatewe n’uko Leta ya RDC yabyanze. Uyu mutwe wirukanywe n’abahagarariye ubutegetsi bw’iki gihugu mu biganiro bya Nairobi byayoborwaga n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, ziwushinja kubura imirwano, nubwo wo wabihakanye.

Angola iherutse gusaba intumwa za Leta ya RDC ko zakwemera kuganira na M23, ariko na bwo zateye utwatsi iki cyifuzo, zigaragaza ko zidashobora gushyikirana n’umutwe zita uw’iterabwoba.

Nyuma y’aho ibiganiro byo ku wa 14 Nzeri ntacyo bitanze, biteganyijwe ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zizongera guhurira i Luanda muri uku kwezi k’Ukwakira 2024. Ibi byemejwe na Ambasaderi wa Angola muri Loni, Francisco José da Cruz, ku ya 30 Nzeri 2024.

Related posts

Mali: Ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki byahagaritswe.

N. FLAVIEN

Ibyajyanye Perezida Ramaphosa na Kikwete muri Uganda byamenyekanye.

N. FLAVIEN

Ukwezi kurihiritse abanyeshuri bo mu bice bimwe bigenzurwa na Leta muri Kivu y’Amajyaruguru batiga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777