Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana Politike

Perezida Kagame yongeye kuvuga ku kajagari kagaragara mu nsengero.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo kuwa 9 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yongeye kwibanda ku kibazo cy’akajagari kagaragara mu madini n’insengero, avuga ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye zo gukemura iki kibazo burundu.

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo insengero zifunze zizafungurwa ku zujuje ibisabwa, ari ngombwa ko hagenzurwa neza niba koko ibyo byasabwe byashyizwe mu bikorwa.

Mu kwezi kwa Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko muri za nsengero zisaga 13,000 zigenzuwe, hafi 59.3% zafunzwe kubera ko zari zitujuje ibisabwa. Nyuma y’igihe zimwe muri zo zagerageje gukora ibyo zisabwa, ariko izindi ntizabishobora.

Perezida Kagame yavuze ko akavuyo ko mu nsengero kadakwiye gukomeza

Perezida Kagame yatanze icyizere ku madini n’insengero zujuje ibisabwa, avuga ko zizakomeza gukorerwa isuzuma kandi izubahirije amategeko zizemererwa gukomeza ibikorwa byazo. Yagize ati:

“Insengero zafunzwe zabwiwe impamvu. Hari izitarafunzwe, ariko n’aho byabaye hagomba gusuzumwa niba ibyo byasabwaga byashyizwe mu bikorwa. Iki si ikibazo gikomeye kitagira umuti, ahubwo ni ukubahiriza ibisabwa.”

Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko insengero zidakwiriye kuba ikibazo mu gihugu, cyane cyane iyo zubahirije amabwiriza agenga imikorere yazo.

“Mu by’ukuri sinumva impamvu insengero zaba ikibazo, kandi usanga ibi biba cyane mu bihugu by’Afurika. Ikibazo si insengero ubwazo, ahubwo ni imikorere yazo n’uko zikora ibyo zisabwa.”

Yanenze kandi abanyamadini bamwe batitabira inshingano zo gufasha abakene ahubwo bakabasonga, avuga ko bene iyo myitwarire idakwiye kwihanganirwa. Yongeye gushimangira ko gukemura ibibazo byagaragaye ari inzira yo kugera ku mikorere inoze y’amadini mu gihugu.

Uyu mwanzuro wa Perezida Kagame ushobora kongera icyizere mu madini n’insengero zishaka gukora mu mucyo no kuzuza inshingano zazo mu iterambere ry’abaturage.

Related posts

Ubwicanyi bw’i Goma bwatumye Lt Gen Constant Ndima ahamagazwa i Kinshasa.

N. FLAVIEN

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasubukuye ibiganiro bya buri cyumweru agirana n’imbaga y’abemera imbona nkubone

N. FLAVIEN

Indege ya Sukhoi-25 y’Igisirikare cya DR Congo yinjiye mu Rwanda igwa ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777