Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye ba RDF barenga 600

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ukwakira 2025 yazamuye mu ntera abofisiye ba RDF 632 bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Ibiro by’ingabo z’u Rwanda byasobanuye ko aba basirikare bose bahawe ipeti rya Lieutenant, kandi ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva itangazo rigisohoka.

RDF ni urwego rukorera Abanyarwanda, rurinda ubusugire bw’Igihugu, runakafasha n’abanyamahanga binyuze mu butumwa bw’amahoro butandukanye. Ibyo rubishimirwa kenshi kubera ubwitange n’imyitwarire myiza biranga abasirikare barwo.

Abasirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique, abandi bakaba bari mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu muri Centrafrique na Mozambique.

Mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, hari abasirikare barenga 4.585 barimo abagore 249. U Rwanda ni Igihugu cya kane gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’uyu muryango.

Kuzamura mu ntera abasirikare mu ngabo z’u Rwanda ni igikorwa gishimangira iterambere ry’uru rwego n’abasirikare ku giti cyabo muri uyu mwuga, ubwitange n’imyitwarire myiza bibaranga; baba bari mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Perezida Paul Kagame, ubwo yinjizaga abofisiye bashya 1029 mu ngabo z’u Rwanda ku wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025, yashimangiye ko umusirikare mwiza akorera abanegihugu, kandi ko ibyo bigaragarira mu musaruro batanga no mu myitwarire.(Igihe)

Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Related posts

Perezida Ramaphosa yavuye mu Rwanda afashe umwanzuro ko ibibazo byo muri DRC bizakemurwa n’ibiganiro.

N. FLAVIEN

U Burusiya mu nzira zo kugurisha u Buhinde ikoranabuhanga rihambaye ry’ubwirinzi.

N. FLAVIEN

Mudahusha wa RDF yishe umukomando wa FARDC winjiye mu Rwanda akarasa ku barinda umupaka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777