Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 727 ba RDF abaha amapeti atandukanye guhera ku bari ba Brigadier General bagizwe ba General Major.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, rivuga ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba Major General. Ni mu gihe 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General.
Iri tangazo rivuga ko kandi 83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe mu Ntera bahabwa ipeti rya Colonel naho 98 bari bafite ipeti rya Major bo bagizwe ba Lieutenant Colonel.
Abandi basirikare bazamuwe mu ntera ni 295 bari bafite ipeti rya Captain bagizwe ba Major. Ni mu gihe bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.
Abandi basirikare bato 226 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Second Lieutenant.
