Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Kagame yatanze kandidatire ahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi [VIDEO]

Mu masaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi.

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi waje aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Umukuru w’Igihugu yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika. Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we; byose yabitanze muri kopi ebyiri imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi iterwamo kashe kuri buri rupapuro arayisubirana.

NEC iherutse gutangaza ko abifuza kuba abakandida bigenga nabo biyongereye kuko kuri ubu hamaze kwakirwa abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu umunani n’abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite 41.

Kuri ubu bose bari gushaka imikono aho kandidatire zabo zatangiye kwakirwa kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024, kugira ngo hasuzumwe ko zujuje ibisabwa.

Uwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

NEC itangaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z’abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga. Bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora. (Igihe)

Perezida Kagame ari kumwe na madame Jeanette Kagame muri Komisiyo y’Amatora.

Related posts

Yifashishije indirimbo yise ‘NTIMUZAZIMA’, Nsengimana Justin yabwije ukuri abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. [VIDEO]

N. FLAVIEN

Musanze: Gitifu w’Umurenge wa Nyange yasezeye mu kazi ikitaraganya.

N. FLAVIEN

Ibinini bya buri munsi bishobora gusimburwa n’urushinge rugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777