Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025 yashyizeho Abasenateri bane, ari bo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine na bwana Gasana Alfred.
Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro rigira riti: “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80; none kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane, ari bo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine na Bwana Gasana Alfred.”
Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga iki?
Abagize Sena:
(1) Sena igizwe n’Abasenateri 26 batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira:
(a) Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego
z’imitegekere y’Igihugu;
(b) Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika,
by’umwihariko akita ku bumwe
bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa
ry’igice cy’Abanyarwanda amateka
agaragaza ko basigaye inyuma no ku
zindi nyungu rusange z’Igihugu;
(c) Abasenateri bane bashyirwaho
n’Ihuriro ry’Igihugu
Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya
Politiki;
(d) Umwarimu umwe cyangwa
umushakashatsi umwe wo mu mashuri makuru ya Leta uri ku rwego
nibura rw’umwarimu wungirije
utorwa n’abarimu n’abashakashatsi
bo muri ayo mashuri
(e) Umwarimu umwe cyangwa
umushakashatsi umwe wo mu
mashuri makuru yigenga nibura uri
ku rwego rw’umwarimu wungirije
utorwa n’abarimu n’abashakashatsi
bo muri ayo mashuri.
(2) Abasenateri bavugwa mu gika cya (1)
cy’iyi ngingo biyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda
yabo cyangwa basezeye ku bushake
bwabo, babisabye Perezida wa Sena,
bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe
kitarenze iminsi 30.
(3) Uburyo Urukiko rw’Ikirenga rwemeza
urutonde rw’abakandida b’Abasenateri,
ibyo basabwa n’itorwa ryabo buteganywa
n’Itegeko Ngenga rigenga amatora.
(4) Itegeko Ngenga rigenga amatora
rishobora kandi kongera cyangwa kugabanya umubare cyangwa ibyiciro
bivugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo.
(5) Abasenateri bagenwa na Perezida wa
Repubulika ntibemezwa n’Urukiko
rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri batorwa n’abashyirwaho
n’izindi nzego.
(6) Inzego zishinzwe kugena abagomba
kujya muri Sena zigomba kwita ku
bumwe bw’Abanyarwanda n’ihame
ry’uburinganire hagati y’abagore
n’abagabo.
(7) Nibura 30% by’Abasenateri batowe
n’Abasenateri bashyizweho bagomba
kuba ari abagore.
(8) Impaka zivutse zerekeye ishyirwa mu
bikorwa ry’iyi ngingo zikemurwa
n’urukiko rubifitiye ububasha.



