Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yashyize abayobozi bashya mu myanya itandukanye, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi:
1. Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
2. Dr. Solange Uwituze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Dr Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yari asanzwe muri iyi Minisiteri, dore ko yari yayinjiyemo muri Nyakanga uyu mwaka, aho yari Umunyamabanga wa Leta, akaba asimbuye Dr Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka n’Ukwezi kumwe, kuko yari yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi tariki 18 Ukwakira 2024.
Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, na we si mushya mu rwego rw’Ubuhinzi, kuko yigeze kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga:
3. Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Dr Usta Kaitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbuye General (Rtd) James Kabarebe. Dr Usta Kaitesi yari yinjiye muri Sena muri Nzeri umwaka ushize wa 2024, aho yashyizweho na Perezida Paul Kagame, nyuma y’igihe yari amaze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.
Izindi nzego:
Ibiro bya Perezida:
4. Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bya gisirikare n’umutekano.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, inshingano n’ubundi yigeze gukora.
Sena:
5. Dr. Charles Murigande yagizwe Senateri.
Dr Charles Muligande wasimbuye Dr Usta Kaitesi wahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Izi mpinduka zakozwe hagendewe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, by’umwihariko mu ngingo zaryo iya 116 n’iya 112.







