Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose kugira ngo rwirinde.

“Hariho ibintu byinshi ntazi. Ariko niba ushaka kumbaza, niba hari ikibazo muri Congo kireba u Rwanda? Kandi niba u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose kugirango rwirinde? Navuga 100%”, ibi ni bimwe mu byatangajwe na Perezida Kagame mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rufite ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, muri iki kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 3 Gashyantare 2025, yatangarije CNN ko atazi niba ingabo z’u Rwanda ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo yahitanye abantu barenga 900 ikomeretsa ibihumbi muri iyi minsi ishize nk’uko byemezwa na Loni.

U Rwanda rwakomeje gushinjwa gufasha inyeshyamba za M23, zavuze ko zafashe umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Congo mu cyumweru gishize, aho Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri raporo yazo itavugwaho rumwe zemeje ko abasirikare hagati ya 3.000 – 4000 b’u Rwanda bagenzura kandi bagatera inkunga abarwanyi ba M23 mu burasirazuba bwa DRC, bakaruta ingabo z’umutwe w’inyeshyamba muri iki gihugu.

Minisitiri w’itumanaho muri DRC akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yatangarije CNN ku wa Mbere ko kuba Ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cye ari ibintu bizwi neza, yongeraho ko Perezida w’u Rwanda ari we wenyine ubihakana.

Abajijwe kuri ibi, Perezida Kagame yagize ati: “Simbizi….”Hariho ibintu byinshi ntazi. Ariko niba ushaka kumbaza, niba hari ikibazo muri Congo kireba u Rwanda? Kandi niba u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose kugirango rwirinde? Navuga 100%”.

Ibivugwa na Perezida Kagame byongeye gushimangirwa n’Umuvugizi w’mutwe w’inyeshyamba za M23, Victor Tesongo watangarije CNN ko “nta nkunga ihabwa n’u Rwanda,” asobanura ko iki gitekerezo ari “ugukina n’ibitekerezo by’abaturage kugira ngo bagaragazwe nabi.”

Tesongo yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’urugamba rwo kurwanya inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorana na Guverinoma ya Congo ibakoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. ”

Bwiza yanditseko ku kibazo kijyanye no kugereranywa na Putin, Kagame yagize ati: “Hazabaho inkuru nyinshi.” Yongeyeho ko adashobora “kubuza abantu kuvuga icyo bashaka kuvuga.”

“Nshobora kwitwa ikintu icyo ari cyo cyose. Nakora iki kuri byo?” abaza. “Tugomba gukora ibyo tugomba gukora… tugomba kumenya neza ko tuzarokoka umuyaga uwo ari wo wose uzaca mu gihugu cyacu.”

Kagame yise FDLR, umwe mu mitwe minini minini yitwaje intwaro ikorera muri RDC, kandi ukaba ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda. Yavuze ko uyu mutwe winjiye mu gisirikare cya Congo, avuga ko izindi guverinoma zo mu karere nazo zishyigikira uwo mutwe w’inyeshyamba.

Kagame yashimangiye inshuro nyinshi ko u Rwanda ruzakora “ibishoboka byose” kugira ngo rwirinde, nta gutanga amakuru menshi ku bijyanye n’uko rwabikora.

Yagize ati: “Nta muntu n’umwe, harimo n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga uzabidukorera.”

Related posts

Ukraine: Maneko zigurisha amakuru ku Burusiya zirashakishwa kubura hasi no hejuru.

N. FLAVIEN

Ethiopia: Ingabo za Leta zikomeje kwigarurira Imijyi yo muri Tigray.

N. FLAVIEN

Goma: Bigabije urusengero rw’Abanyamulenge bararusahura, batangiye kurusenya rurabagwira.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777