Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yaburiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR no kuwukingira ikibaba.
Nyuma yo kwakira indahiro z’abadepite kuri uyu wa 14 Kanama 2024, Umukuru w’Igihugu yibukije ko Leta ya RDC yatangaje kenshi ko ishaka gusenya FDLR, ariko ko ntacyo yigeze iyikoraho, agaragaza ko kuba uyu mutwe ukiriho byerekana ko amasezerano y’ubu butegetsi yari ibinyoma kandi ko hari inyuma bifite mu gukomeza kubaho kwawo.
Yagize ati “Hari izi nterahamwe, FDLR, utazizi ni nde hano cyangwa uwo zitahekuye ni nde uri hano? Ariko iki kibazo kimaze imyaka 30. Kuba kimaze imyaka 30 bivuze iki rero? Bivuze ko abantu batubeshya, barabeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, ariko inyuma yaho bashaka kugira ngo ahubwo gihore kiriho, kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa RDC bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo. Ati “Ariko twe turababwira, gushyira inyungu zawe imbere, twe ntabwo bitureba nta n’ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka aho inyungu z’abandi cyangwa uburenganzira bw’abandi bitubahirizwa.”
Mu gihe raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishimangira ko FDLR ikorana n’ingabo za RDC, ubutegetsi bw’iki gihugu bukunze kwisobanura buvuga ko abarwanyi benshi b’uyu mutwe batashye mu Rwanda, bamwe muri bo basubira muri RDC gucukura amabuye y’agaciro.
Perezida Kagame yavuze ko koko Interahamwe (FDLR) nyinshi zacyuwe mu Rwanda na Loni, ariko ko nkeya zasigaye muri RDC ari ikibazo kuko ibyihebe bitagombera ubwinshi kugira ngo zigabe ibitero by’iterabwoba.
Ati “Ikindi kikaba ngo ni bakeya. Abicanyi bake baba abahe? Cyangwa bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by’iterabwoba, ibyihebe guterera ahantu hejuru se bagomba kuba bangahe? Isi irwana n’abantu batanu bakoze igikorwa cy’iterabwoba.”
Umukuru w’Igihugu mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n’abagerageza kuyikuraho icyasha bavuga ko mu Rwanda hari abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by’umutekano birimo n’iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose, ati “Ibyo kuri bo nibyo biremereye kurusha abantu bishe abantu miliyoni y’abantu bari hariya, bari hariya bafite intwaro, bahabwa intwaro n’imyitozo n’ibindi byose na Leta ya Congo, kuri ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro, tugaceceka” (Igihe).