Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umujyanama wihariye wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro.
Mu butumwa bwanyuze ku rukuta rwa X, ibi biro byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Mata 2025, yakiriye Massad Boulos, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku mugabane wa Afurika.
Village Urugwiro yatangaje ko: “bagiranye ibigabniro byiza ku bijyanye n’imikoranire ihamye yageza ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari n’imishinga yo kwagura ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu no mu karere.”
Iyi ntumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, Massad yavuze ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byizeweho gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Njye na Perezida Kagame, twaganiriye ku cyerekezo cy’ubufatanye bushingiye ku ituze mu Karere, amahoro n’iterambere mu bukungu kandi ko hashyigikiwe umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose bigize aka karere.”
Urugendo rw’uyu mujyanama wa Trump n’itsinda bari kumwe barimo gukora ku mugabane wa Afurika, nyuma ya Kinshasa bakomereje urugendo rwabo mu Rwanda, ndetse bazasura Kenya na Uganda bagamije kumenya amakuru yimbitse ku mutekano muri aka karere.
