Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Uburezi

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga na Kaminuza ikomeye yo muri Korea y’Epfo.

Kaminuza iri mu zikomeye muri Korea y’Epfo no ku Isi, “Yonsei University” yahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Honoris Causa Doctorate) mu bijyanye n’Imiyoborere na Politiki ziteza imbere abaturage (Public policy and Management).


Perezida Paul Kagame yahawe iyi mpamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro (Honoris Causa Doctorate), kubera uruhare yagize mu miyoborere myiza iteza imbere u Rwanda, ikomeje kubera urugero Ibihugu byinshi hirya no hino ku Isi.

Akimara guhabwa iyi mpamyabumenyi, Perezida Paul Kagame yashimiye iyi Kaminuza icyubahiro bamuhaye, aho yagize ati: “Ndashaka kubashimira ku bw’icyubahiro cyinshi mwampaye ndetse n’Igihugu cyanjye, mubigaragariza ku gihembo cy’impamyabumenyi y’ikirenga mumpaye”.

Perezida Kagame yavuze ko asanzwe agirira uruzinduko mu gihugu cya Koreya ariko akaba ari ubwa mbere ageze muri kaminuza ya Yonsei. Ati: “Iyi ni inshuro ya kane ngiriye uruzinduko muri Korea y’Epfo ariko ni ubwa mbere muri Kaminuza ya Yonsei, nifuzaga ko umubano wacu wagakwiye kuba waratangiye cyera”.

Iyi kaminuza “Yonsei University” yahaye Perezida Kagame iyi mpamyabushobozi y’icyubahiro, ni imwe mu zigenga zikomeye muri Korea y’Epfo, yashinzwe mu 1885, ikaba muri eshatu za mbere zikomeye muri iki gihugu.

Iyi kaminuza ifite ibigo by’ubushakashatsi 178, ikorana na Kaminuza n’amashuri makuru birenga 700 byo mu bihugu 77 byo ku Isi yose, ikaba kandi iri mu za mbere zigira abanyeshuri benshi muri Korea y’Epfo, aho muri 2015 yigagamo abanyeshuri 4 500, ndetse muri 2012 ikaba yaraje ku mwanya wa mbere mu mashuri makuru na za kaminuza zitanga ubumenyi bufite ireme muri iki gihugu.

Umukuru w’u Rwanda yahawe impamyabumenyi z’icyubahiro (Honoris Causa Doctorate) zitandukanye, zirimo iyo yahawe mu bijyanye n’amategeko na University of the Pacific yo muri Leta Zunze Ubumwe za America muri 2005.

Muri 2006 kandi Perezida Kagame yahawe indi mpamyabumenyi y’icyubahuro na Oklahoma Christian University na yo yo muri Leta Zunze Ubumwe za America

Muri 2016, Paul Kagame na bwo yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro na Kaminuza ya Bahir Dar University yo muri Ethiopia, icyo gihe akaba yari yanabaye Umukuru w’Igihugu uhawe iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro mu bijyanye n’amategeko muri iyi Kaminuza.

Umahango wo gushyikiriza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro wabaye mu gihe Perezida Kagame ari muri Koreya y’Epfo, aho yitabiriye Inama yiswe “Korea-Africa Summit”.

Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Kaminuza ikomeye yo muri Koreya y’Epfo/Photo Internet.

Related posts

Bukavu: Imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’inyeshyamba za M23 yahagaritse ubuzima.

N. FLAVIEN

Urunturuntu mu rwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo..

Muntu Clarisse

Karongi: Icyemezo cyamagana abasinda n’abambara impenure ntikivugwaho rumwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777