Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Ruto uyobora Kenya.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, byibanze ku kurebera hamwe uko umubano w’Ibihugu byombi warushaho gutera imbere.

Ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byombi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024. Ni nyuma y’uko Perezida Kagame ari mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya, aho yitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) iri kubera i Nairobi.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame na Ruto “baganiriye ku kurushaho gushimangira ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kenya”.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Ruto nawe agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yari yitabiriye inama izwi nka CEO Forum, yabereye i Kigali.

Uru ruzinduko rwaje rukurikira urwo yari yagiriye i Kigali muri Mata mu 2023, ndetse hasinywa amasezerano ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative.

Umubano w’u Rwanda na Kenya umaze gushinga imizi bishingiye ku bikorwa bihuza abaturage b’Ibihugu byombi.

Ishoramari ry’Abanya-Kenya rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n’ibindi byinshi.

Nko mu burezi, Kenya ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk’ibinyamakuru nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM.

Kugeza ubu urwego rw’amabanki mu Rwanda rwiganjemo ishoramari ry’Abanya-Kenya, aho bashoye imari muri BPR Rwanda Plc ndetse baherutse kugura iyari Cogebanque.

Izindi banki zisanzwe mu Rwanda zifite inkomoko muri Kenya harimo nka Guaranty Trust Bank Rwanda Plc yihuje na Fina Bank mu 2013 na NCBA Bank Rwanda Plc nyuma yo kwihuza kwa CBA na Crane Bank mu 2018.

Uretse Perezida Ruto, Kagame yanaganiriye kandi na Jin Liqun, uyobora Banki ya Aziya igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo (AIIB). Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y’imikoranire hagati y’iyi banki n’u Rwanda. (Igihe)

Perezida Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we William Ruto wa Kenya.

Related posts

Abaririmbyi bo kuri ADEPR Muhoza barashinja Umuyobozi w’Ururembo kubayoboza igitugu.

N. FLAVIEN

Imibare y’abaguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu ikomeje gutumbagira.

KALISA

COVID 19: Impinduka mu ngamba zo guhashya iki cyorezo

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777