Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bahuriye i Doha muri Qatar kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025 baganira ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’Ibihugu byombi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar rigaragaza ko aba banyacyubahiro bahuriye i Doha muri Qatar mu nama yatumijwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Tamim bin Hamad Al Thani igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Iri tangazo rigaragaza ko aba bakuru b’Ibihugu bashimye intambwe yatewe mu biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi, ndetse n’imyanzuro y’inama yahuje Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) tariki 08 Gashyantare 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania.
Bashimangiye ko bikwiye ko intambara mu burasirazuba bwa DR Congo yahagarara hagamijwe gushimangira agahenge kemejwe muri iyo nama iheruka guhuza Abakuru b’Ibihugu b’Imiryango yombi, yemeje ko ibibazo bya DRC bikwiye kunyura mu nzira y’ibiganiro nk’igisubizo kirambye.
Perezida Paul Kagame, Sheikh Thamim na Félix Tshisekedi kandi bemeje ko hakenewe ibiganiro bihoraho biyobowe na Doha mu rwego rwo kubaka umusingi ukomeye w’amahoro arambye nk’uko yifuzwa mu biganiro bya Luanda na Nairobi kuri ubu byahurijwe hamwe.
Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wabakiranye urugwiro ndetse akaba yabafashije kugirana ibiganiro byatanze umusaruro.
Umusaruro watanzwe n’ibyo biganiro ni uko habayeho kubaka icyizere cy’uko ahazaza ha Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Akarere hashobora kuzaba heza mu gihe ibyaganiriweho bizaba bishyizwe mu bikorwa.
Gusa impuguke mu bya Politiki zivuga ko nubwo iyo ntambwe itewe n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DR Congo ari iyo kwishimirwa, hari impungenge z’uko Perezida Tshisekedi akunze kugira indimi ebyiri, aho yagiye yemera ibintu yamara kugera hirya akabihakana byose.
Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko kumvikana na Tshisekedi ari ibintu bigoye kuko ashobora kuba ava mu nama yigabiwe ibyaganiriweho cyangwa akaba abyirengagiza nkana ngo bikaba ari nabyo akenshi bidindiza imigambi myinshi igamije amahoro.
