Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu Bubiligi aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yiga uko Isi yarushaho kwegerana no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukungu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Brussels, mu Bubiligi aho yitabiriye iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025 no ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Iyi nama yiswe “Global Gateway Forum 2025” igiye kuba ku nshuro ya kabiri, Abakuru b’Ibihugu bakaba baganira uko bateza imbere kurushaho kwegerana kw’abatuye Isi (Global Connectivity) mu gihe hari ibibazo bishingiye kuri politiki n’imbogamizi zikomeye mu bukungu.
Iyi nama ihuza abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bahagarariye Ibihugu byabo, abakora mu nzego z’ibigo by’imari, abikorera, abahagariye imiryango yigenga bakaganira uko Ibihugu byarushaho gufatanya mu iterambere.
Perezida Paul Kagame aragirana ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, bigamije kureba ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nabyo byatangaje ko Perezida wabo Félix Tshisekedi Tshilombo yitabiriye iyi nama aho aherekejwe n’itsinda rinini nk’uko ari gukunda kubikora mu ngendo ari gukora muri iyi minsi.