Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Igihugu cye kizahiga bukware abagabye igitero i Kabul ku murwa mukuru wa Afghanistan ku wa Kane tariki 27 Kanama 2021, kigahitana abasirikare b’Igihugu cye 13, abandi bagera kuri 18 bagakomereka.
Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko abasirikare 13 bayo bapfuye baguye mu gitero cy’ibisasu byaturikiye i Kabul. Abakomeretse ni 18 mu gihe abasivile 60 b’abanya-Afghanistan bahasize ubuzima.
Iki ni cyo gitero kiguyemo abasirikare benshi ba Amerika muri Afghanistan kuva muri Kanama 2011 ubwo indege yarimo 30 bahanurwaga bagapfa.
Perezida Joe Biden yavuze ko iki gitero cyagabwe n’umutwe wa Islamic State wo mu Ntara ya Khorasan.

Yagize ati: “ Kuri abo bagabye iki gitero cyangwa se n’undi uwo ari we wese ushaka kugirira nabi Amerika, akwiye kumenya ko tutazigera tumubabarira kandi ntituzigera twibagirwa”.
Yakomeje agira ati: “Tuzaguhiga ubyishyure. Nzarengera inyungu z’abaturage bacu nkora igishoboka cyose”.
Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje ibikorwa byo gucyura impunzi ziri muri Afghanistan nubwo iki gitero cyagabwe. Biden yavuze ko ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba bidashobora gutuma igihugu cye kidohoka ku ntego cyiyemeje.
Kuva muri Gashyantare 2020 nta musirikare wa Amerika wari wakiciwe muri Afghanistan . Bibarwa ko abasirikare ba Amerika bamaze kugwa mu ntambara yo muri Afghanistan kuva mu 2001 barenga 2.500.