Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yatumije Inama y’Inteko Rusange iteganyijwe kuba tariki ya 07 Nzeri 2025.
Iyi kipe yari imaze iminsi ihugiye muri gahunda y’Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day). Mbere y’uko binjira muri uyu munsi amabaruwa yacicikanaga umusubizo. Icyasembuye icicikana ry’aya maruwa ni ikiganiro Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yagiranye na Radio10 ku wa 29 Nyakanga. Iki nticyashimisha abo mu rwego rw’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Rayon Sports.
Muri iryo ijoro ryo kuri iyo tariki rishyira ku ya 30, Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Rayon Sports ihagarariwe na Paul Muvunyi yahise yandikira ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports buhagarariwe na Perezida Thadée, ibaruwa ibumenyesha ko hagomba gutegurwa Inama y’Inteko rusange yari iteganyijwe ku wa 24 Kanama 2025.
Twagirayezu nawe yahise asubiza ibaruwa yari yandikiwe amenyesha Inama y’Ubutegetsi ko bagomba kwimura iyo nama y’Inteko Rusange kuko bari mu myiteguro y’Icyumweru cya Rayon Sports n’Umunsi w’Igikundikro. Thadée yasabye ko kugira ngo izagende neza yashyirwa muri Nzeri 2025.
Mu ibaruwa yo ku wa 20 Kanama 2025, Paul Muvunyi ntiyongeye kwibutsa Twagirayezu Thadée ko agomba gutumiza Inama y’Inteko Rusange ahubwo yahisemo kuyitumiriza amenyesha abanyamuryango. Yabinyujije mu ibaruwa ifite impamvu igira iti: “Gutumirwa mu nama isanzwe y’Inteko Rusange.”
Mu gika gikurikira akomeza agira ati: “Nshingiye ku mategeko shingiro y’Umuryango ‘Association Rayon Sports’ nk’uko yatowe kuwa 02/02/2025 mu ngingo yayo ya 14; Nshingiye ku mwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi yateranye kuwa 20/08/2025.”
“Nejejwe no kukwandikira iyi baruwa ngirango ngutumire mu nama y’Inteko Rusange ya ‘Association Rayon Sports’ izaba kuwa 07/09/2025 guhera saa 9:00 kuri DELIGHT HOTEL Nyarutarama.”
Iyi nama yatumijwe na Muvunyi izaba yiga ku ngingo zitandukanye, mu zagaragajwe ziragira ziti: “Raporo y’ibikorwa na raporo y’umutungo by’umwaka wa 2024-2025, gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2025-2026, Raporo y’ubugenzuzi bw’imiyoborere n’umutungo by’umwaka wa 2024-2025, Raporo y’ibikorwa by’akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri 2024-2025 n’ibindi.”
Iyi kipe ikomeje kuvugwamo kudahuhuza hagati y’impande zombi, yagiye gukina Rayon Day yamaze gusezerwa n’umutoza wongereraga ingufu abakinnyi, Ayebonga Lebitsa. Kugeza ubu ntiratangaza umusimbura we n’ubwo yari yabwiye abafana bayo ko aza kuboneka vuba kandi akazaba ari umunyamahanga.